Michelle Obama yanyomoje amakuru yavugaga ko ari mu nzira za gatanya hagati ye n’umugabo we Barack Obama wahoze ayobora leta zunze umumwe z’Amerika
Mu minsi yashize nibwo mu binyamakuru bitandukanye byo ku isi yose hakwirakwiye amakuru ko uwahoze ari perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerka Barack Hussain Obama ashobora kuba atameranye neza n’umugore we Michelle Obama bafitanye abana batatu, ahanini izi nkuru zavugaga ko uyu mugore atabanye neza n’umugabo we biturutse ku mukinnyikazi wa firime witwa Jennifer Aniston uyu wanaje kuvuga ko ubundi Barack ari inshuti ye nta kidasanzwe kiri hagati y’aba bombi.
Ubwo uyu mugore yari mu kiganiro kiri mubigezweho hariya muri Amerika cyitwa Work in Progress gikorwa n’umukinnyi wa filime Sophia Bush, maze akaza kubazwa kubijyanye n’umubano n’umugabo we uko waba wifashe yavuze ko yagiye abona kenshi abavugaga ko atabanye neza n’umugabo we gusa akirinda kujyira icyo abivugaho kuko ntakuri kubirimo.
Michelle kandi yakomoje kubyerekeye n’umwanya umuryango mugari uha umugore aho yatanze urugero ko we mu guhe cyose agize icyo akora abantu aho kubona ko ariwe ubwe babona ko ari umugabo we wamufatiye umwanzuro anagaragaza ko ari ibintu bitagakwiye guhabwa umwanya
Si ubwa mbere ibyerekeye ku bana nabi hagati y’uyu muryango bivugwa gusa bikarangira batangaje ko bameranye neza, gusa uyu mwaka byarasakujwe cyane ahanini bitijwe umurindi no kuba mu muhango w’irahira rya Donald wabaye 20 mutarama uyu mugore ataragaragaye ari kumwe na Obama ibintu akenshi bidakunze kubaho.

Jennifer Aniston wavuzweho kuba inshoreke ya Barack Obama