Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yasubiye mu biganiro byo kumufasha mu mitekerereze (therapy), mu rwego rwo kwitegura neza ikiciro gishya cy’ubuzima bwe.
Yabitangaje ku wa 28 Mata 2025, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Jay Shetty kuri podcast izwi nka ‘On Purpose,’ igaruka ku buzima bwo mu mutwe.
Michelle w’imyaka 61, yavuze ko ahanganye n’impinduka zishingiye ku kuba abana be barakuze bagatangira ubuzima bwabo bwite, bityo agasigara ari wenyine. Ati: “Ubu ndi mu cyiciro cy’ubuzima aho nkeneye kongera kwegera muganga wihariye w’amarangamutima. Ngeze mu myaka 60, maze gusoza igice gikomeye cy’ubuzima bwanjye, n’umuryango wanjye uracyari hamwe. Ubu abana banjye barakuze, barigenga. Bwa mbere mu buzima, buri cyemezo cyose mfata ni icyanjye bwite.”
Yakomeje agira ati: “Nta mpamvu mfite zo kuvuga ngo ‘abana banjye barabikeneye’ cyangwa ngo ‘umugabo wanjye arabikeneye’ cyangwa ngo ‘igihugu kirabikeneye.’ None se ubu nsigaye ntekereza nte kuri iyi ntera nshya y’ubuzima? Ni yo mpamvu mfata umwanya nkajya kugisha inama.”
Michelle ukunze kuvuga ku kamaro ko kuganira n’inzobere ku buzima bwo mu mutwe, yavuze ko ibi abifata nko kwisuzumisha bisanzwe mu buzima bwa buri munsi. Ati: “Reka nishakemo imico nari nsanzwe mfite ishobora kutangirira nabi, ndeke kwikorera ipfunwe ry’ibyashize. Natekereje ku buryo umubano nagiranye na Mama wansigiye ibintu byinshi mu mitekerereze yanjye. Ndi kwitegura iyi ntera nshya kuko nyifata nk’indi ntambwe ikomeye mu buzima bwanjye.”
Yavuze ko kugira umuntu mushya umwumva, utazi amateka ye cyane, ari ingenzi kuko amufasha gusubiza amaso inyuma no kureba imbere hatabayeho gucirirwa urubanza n’abamuzi kuva kera. Ati: “Mfite amahirwe yo kugira umuntu mushya unyumva, ureba ibyiyumvo byanjye, utareba ku mateka yanjye. Nifuza kugira abandi bantu banyumva, atari abamenyereye gusa.”
Mu kiganiro giheruka yagiranye na Sophia Bush kuri podcast ya ‘Work in Progress,’ Michelle yari yavuze ko ubu yisanzuye kurusha uko byahoze: Ati: “Bwa mbere mu buzima bwanjye, buri cyemezo cyose mfata ni icyanjye. Ubu nshobora gukora icyo nshaka.”
Yongeyeho ko iyi myanzuro yisanzuye yafashe yateje ibihuha no gushidikanya, ku buryo hari abakekaga ko yaba agiye gutandukana n’umugabo we Barack Obama. Ati: “Iki ni kimwe mu bigora abagore: gutinya ko batazashimisha buri wese. Hari abatekereza ko iyo umugore akoze ikintu gifite inyungu ku giti cye, ari uko hari ikibazo mu rugo.”
Michelle yashimangiye ko icy’ingenzi ari ukumenya ko ubuzima bugira ibice bitandukanye, kandi buri kimwe gikeneye gutekerezwaho neza, harimo no kugisha inama igihe bibaye ngombwa.