igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: MIGI yahagaritswe na FERWAFA mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka 1
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > MIGI yahagaritswe na FERWAFA mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka 1
AMAKURUIMIKINO

MIGI yahagaritswe na FERWAFA mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka 1

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 23, 2025 12:45 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA, tariki ya 22 Werurwe 2025 yagaritse Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Bapiste ’Migi’, umwaka umwe mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera uburiganya bwo gushaka kugena uko umukino urangira.

Ni umukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports tariki 15 Werurwe 2025, nyuma y’umukino hari amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga maze Migi yumvikana asaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha akazamuhemba kuzamujyana muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino utaha aho azaba umutoza.

Byatumye Migi n’uyu mukinnyi wa Musanze FC bahamagazwa na Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA tariki ya 22 Werurwe 2025 nubwo mbere yo kwitaba iyi Komisiyo, Migi mu ibaruwa yandikiye Ikipe ya Muhazi United abereye Umutoza Wungirije, yavuze ko ibi byari igerageza yakoraga ku mukinnyi bitari ukumusaba kwitsindisha.

FERWAFA ubwo yakoraga iperereza yatumyeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Musanze FC, Umutoza Wungirije, Imurora Japhet Drogba n’umukinnyi wayo Batte Sheif. Maze bittaba iyi komisiyo kuwa 6 Mata 2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko umwanzuro iyi Komisiyo y’Imyitwarire yafashe, uvuga ko Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ahanishijwe guhagarikwa mu bikorwa byose birebana n’umupira w’amaguru ndetse agacibwa bibuga by’umupira byose byo mu Rwanda mu gihe cy’umwaka hanyuma akishyura ihazabu ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda kuva igihe iki cyemezo gitangajwe

Iyi komisiyo yongeyeho kandi ko “utanyuzwe n’iki cyemezo ko afite uburenganzira bwo kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) nyuma y’iki cyemezo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Aba DJs (abavanga imiziki) bazajya bishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo – Dr. Utumatwishima 
Next Article DRC: Umunyamakurukazi w’Umurundi yafunzwe azira kuba afite aho ahuriye na RED-TABARA
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

Mukura Fc ishobora gutwara igikombe cy’amahoro

Afahmia Lotfi wa Mukura VS&L yishimiye kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2025, avuga ko no gukina umwanya wa gatatu nta…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kanye West yabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni

Kanye West yasobanuye ko ubwo yari afite imyaka itanu, yakunze kureba ‘Playboy’ kuko na se ariyo yarebaga. Kuva ubwo yagiye ahura…

1 Min Read
AMAKURU

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni ashaka kumugabaho igitero ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Nduhungirehe yanenze BBC ikomeje gupfobya Jenoside mu mvugo ikoresha

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yanenze igitangazamakuru BBC cyongeye kumvikana gikoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?