igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Miliyari 1 y’Amadolari yashowe mu nzego z’umutekano za RDC kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Miliyari 1 y’Amadolari yashowe mu nzego z’umutekano za RDC kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025
AMAKURU

Miliyari 1 y’Amadolari yashowe mu nzego z’umutekano za RDC kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 28, 2025 1:53 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashoye miliyari 1 y’Amadolari ya Amerika mu nzego z’umutekano mu mezi ane ya mbere y’umwaka wa 2025.

Aya makuru yemejwe na babiri bo muri Guverinoma ya RDC mu kiganiro bagiranye n’ibiro ntaramakuru Reuters nyuma y’aho tariki ya 23 Gicurasi inama y’abaminisitiri yemeje ingengo y’imari ivuguruye izagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, ubwo yagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Tshikapa muri Kasai ku wa 27 Gicurasi, yatangaje ko intambara yo mu burasirazuba iri guhombya iki gihugu kuko amafaranga ayishorwamo yiyongereye.

Ati “Turi mu ntambara mu burasirazuba bw’igihugu, iri kugabanya bikomeye ingengo y’imari yacu. Mu nama y’abaminisitiri iheruka, twemeje ingengo y’imari ivuguruye, izagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko. Twahombye 1,7% by’ingengo y’imari yacu, twongera amafaranga dushora mu nzego z’umutekano.”

Muri Werurwe 2025, Minisiteri y’Imari yatangaje ko umushara w’abasirikare n’abapolisi ugiye gukubwa kabiri, kugira ngo bongere imbaraga ku rugamba bahanganyemo n’ihuriro AFC/M23. Byitezwe ko izi mpinduka zizatwara Leta miliyoni 500 z’Amadolari muri uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri RDC, Rene Tapsoba, yagaragaje ko kutagenzura ibice byo mu burasirazuba bw’igihugu birimo amabuye y’agaciro, bishobora guhombya Leta 4% by’amafaranga iteganya kwinjiza mu misoro muri uyu mwaka.

Yasobanuye ko kugira ngo hatabaho icyuho mu ngengo y’imari igenerwa inzego z’umutekano, Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga agenerwa za Minisiteri ndetse n’imishahara y’abayobozi b’ibigo bya Leta.

Nubwo amafaranga ashorwa mu nzego z’umutekano yongerewe, mu gisirikare haracyagaragara ikibazo cy’ibiribwa bidahagije, kubura amasasasu ndetse n’ibindi bikoresho by’ibanze byafasha abasirikare mu ntambara.

Umusirikare ufite ipeti rya Général yatangarije ibi biro ntaramakuru ko amafaranga menshi mu ngengo y’imari agurwa intwaro, umuyobozi muri Minisiteri y’Imari agira ati “Amenshi muri aya mafaranga akoreshwa binyuranye n’ibiri mu murongo w’ingengo y’imari.”

Raporo yo muri Gicurasi 2025 igaragaza ko igisirikare cya RDC gifite abasirikare 268.602 barimo 74.000 bari ku rugamba. Abarenga 36.000 ntabwo bari mu kazi bikoraho. Hari abagera ku 3618 bari mu kiruhuko cy’izabukuru bishyuza ibirarane bya miliyoni 145 z’Amadolari.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Perezida Kagame na Tokayev baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na Kazakhstan
Next Article Muri Amerika indege yakubiswe n’inkuba mu kirere
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe

Umukobwa wo muri Australia wamamaye ku rubuga OnlyFans rushyirwaho amafoto n’amashusho y’urukozasoni, Annie Knight, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Pakistan yahaye gasopo Ubuhinde yemeza ko igiye gusenya imijyi yabwo ikomeye

Ingabo za Pakistan zavuze ko zashyize imijyi myinshi yo mu Buhindi mu gipimo. Bivuze ko niba u Buhindi butekereje kugaba…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Lamine Yamal yongereye amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone

Lamine Yamal yongereye amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone, azageza mu mpeshyi ya 2031. Yamal watangiye gukinira FC Barcelone nkuru…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida w’u Rwanda n’uwa Misiri bagiranye ikiganiro ku bufatanye

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwa Misiri hifashishijwe terefone, ibiganiro byagarutse ku gukomeza kugira ubufatanye hagati y'u Rwanda…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?