Dr. Ngirente yabwiye abanyarwanda bose gusigasira ubumwe bwabo kandi ko jenoside itazasubira ukundi ku butaka bw’u Rwanda.
Ubwo minisitire w’intebe yifatanyaga n’aabturage batuye mu karere ka Musanze, mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 minisitire yagarutse kuburyo abanyarwanda bakwiye bakwiye kurinda ubumwe bwabo. Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Busogo mu murenge wa Busogo ho mu karere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yihaye ingamba z’uko nta Jenoside izongera kuba ukundi akaba yizeza Abanyarwanda ko kubaho ari ihame.
Yagize ati: “Ndabasaba gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo muharanire ubumwe bw’Abanyarwanda, nta n’umwe uzongera guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, gusa turacyabona aho abarokotse Jenoside bagikomeza guhohoterwa, aho bamwe batemerwa insina, abandi bagatemerwa Inka, abafite uwo mutima bakwiye kuwikuramo, mukomeze gusigasira umutekano w’Igihugu ndetse no mu ngo zacu.”
Minisitire kandi yaboneyeho gusaba abaturage gutanga uburere bwiza ku bakiri bato babarinda ingengabiterezo
Nyirahonora Theophila avuga ko batotejwe igihe kirekire, ibintu kuri we avuga ko bari barapfuye bahagaze ngo kuko bari barabaye nk’ibikange, nk’uko yabivuze mu buhamya bwe.
Yagize ati: “Navutse mu 1962 ariko namenye ubwenge data ahora muri kasho ya Komini Mukingo ahora yitaba atanga ibisobanuro kandi azira ubusa, mu 1969 yahise yitaba Imana, mba ntangiye inzira y’agahinda kadashira, twahagurutswaga mu ishuri igihe barimo kwiga amateka imyaka yose igihe u Rwanda rutari rwabohowe, Umututsi mu ishuri yari imfashanyigisho.”
Nyirahonora ubundi witwaga Niwemuto Theophila akomeza avuga ko kugira ngo ajye kwiga byatumye afata izina ry’umwana w’umuturanyi bitaga Rutura Mathias ,akoze ikizamini cya Leta ni bwo ngo yatsindiye amashuri yisumbuye, akaba avuga ko uburezi bwo mu Rwanda butagendera ku itonesha n’ivangura, ariho ahera avuga ko ubu Umunyarwanda abayeho neza, aho atagisaba urwandiko rw’inzira agiye gusura cyangwa gutemberera mu karere aka n’aka, akavuga ko FPR- Inkotanyi kuba hari Umunyarwanda ugenda yemye kandi afite icyizere cyo kubaho yabigizemo uruhare, ari yo mpamvu ayishimira.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Dr. Gakwenzire Philbert we avuga ko gukora Jenoside nta nyungu namba irimo, ariko kuri we ngo yishimira ko Abanyarwanda bafashe icyemezo cyo kuba umwe.
Yagize ati: “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwanya mwiza wo guha agaciro abayizize, abarokotse na bo Leta yakomeje kubitaho mu bikorwa binyuranye ngo bagire ubuzima bwiza ndetse n’iterambere n’abana babona amashuri, icyo twishimira ni uko abakoze Jenoside bashyikirijwe ubutabera ndasaba ko abatarafatwa bidegembya haba mu Rwanda n’ahandi bashyikirizwa ubutabera, abarokotse mukwiye gukomeza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.”
Uru rwibutso rwa Busogo rushinguyemo abasaga 460 bishwe ubwo bari bahungiye kuri aruwasi ya Paruwasi Busogo.