igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho
AMAKURUUBUZIMA

Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 8:43 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko Leta yafashe icyemezo cyo gukuraho ibyiciro by’ubudehe nyuma yo kubona ko bidindiza abantu, hashyirwaho Sisiteme Imibereho ari na yo izajya ikoreshwa mu kwishyura mituweli.

Ibi yabitangaje ku wa 6 Gicurasi 2025 ubwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda byatangizaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.

Amakuru y’urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y’imibereho y’urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y’abagize umuryango bishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, nk’uko ibyiciro by’Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yagize ati “muri sisiteme Imibereho ni ho tubona uko Umunyarwanda agenda ahindura imibereho ye bitewe n’ibikorwa bye bikamuvana mu rwego rumwe bimujyana mu rundi. Ntabwo ari icyiciro nka byabindi twari dufite, ijambo icyiciro ryakomeje guteza ibibazo byo gusa nk’aho dutandukanya Abanyarwanda kandi imibereho twese turayisangiye ariko ntidukora kimwe.’’

Minisitiri Mugenzi yavuze ko sisiteme ya mbere yatumaga abantu bashyirwa mu byiciro bimwe kandi badahuje imibereho, bigatuma hari na serivisi babona ko bazihabwa kubera ibyiciro barimo, Leta ibona ko bidakwiye ko abantu bashyirwa mu byiciro ihitamo kubikuraho.

Ati “Hari abashyirwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ukumva ni icyiciro cya mbere cy’ubukene bamwe bakabifata nk’uburyo bwo kubona serivisi yo gufashwa ariko mu Rwanda tugezemo burya gufashwa byaba ari indwara wagize kuko hafashwa umurwayi, ni yo mpamvu twifuza ko Abanyarwanda twese tujyanamo mu kwiteza imbere.’’

Yasobanuye ko Sisiteme Imibereho iri gukoreshwa mu kwishyura mituweli ariko ikazanakoreshwa mu bindi byiciro nka VUP, serivisi z’ubuzima kuzamura imibereho myiza y’abaturage, iteganyabikorwa n’igenamigambi ku muturage.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangirwaga kuri mituweli irimo imiti ya kanseri, insimburangingo n’inyunganirangingo n’ibindi asaba abaturage kwishyura hakiri kare ku baturage badafite ubundi bwishingizi.

Mukantaganzwa Violette yavuze uburyo kutagira mituweli byatumye agurisha isambu ye n’inka kugira ngo avuze umwana we. Yagaragaje ko amaze kwishyura mituweli yavuje umwana we ku mafaranga 220 Frw asaba n’abandi baturage kuyishyura birinda ibihombo.

Kugeza ubu abanyamuryango basaga miliyoni 11 bangana na 88% by’Abanyarwanda bose ni bo bamaze kwiyandikisha mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu gihe Leta yifuza ko bigera ku 100%.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangwaga kuri mituweli

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ahmed al-Sharaa agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi aho agiye guhura na Perezida Emmanuel Macron
Next Article U Buhinde buri gukoresha intwaro karabutaka mu ntambara ihanganyemo na Pakistan
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Vancouver: Abantu 9 nibo bapfuye

Polisi ya Vancouver iravuga ko abantu icyenda bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi bagakomereka nyuma y’uko umugabo wari utwaye imodoka ya…

1 Min Read
AMAKURU

Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu biganiro n’Ubwami bwa Qatar ku bijyanye no kwakira indege…

3 Min Read
AMAKURU

Umusore w’i Rutsiro ukekwaho kwica se yafatiwe Nyabugogo

Ni umusore uri mu kigero k'imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho kwica se umubyara amukubise umuhembezo mu mutwe,…

1 Min Read
AMAKURU

Polisi iri guhigisha uruhindu abantu bataramenyekana babitse Perezida wabo Samia Suluhu Hassan ko yitabye Imana

Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’aho konti ya Polisi yinjiriwe n’abataramenyekana, bagatangaza ko Perezida Samia…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?