Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda avuga kokuba harabaye ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ai intambwe ikomeye mu nzira ku mahoro n’agahenge mu karere.
Aba bakuru b’ibihugu bombi baherutse guhurira i Doha mri Quatar kuwa18 Werurwe 2025, bigizwemo uruhare na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani. Niho Bemeranyije ko ibiganiro bya politiki byaba bikoreshejwe byakemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere.

Ubwo Yaganiraga n’umunyamakuru wa Al Jazeera Laith Mushtaq, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko guhura kw’aba bakuru b’ibihugu kwabayeintangiriro y’ibiganiro tekiniki byahuje abahagarariye u Rwanda na RDC.
Yagaragaje ko kandi ari amahitamo meza kuba umutwe witwaje intwaro wa M23 na wo waratumiwe mu biganiro byabereye i Doha nyuma yo guhura kw’abakuru b’ibihugu, kuko na wo wagira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Amb. Duhungirehe Yashimiye igihugu cya Qatar ku bw’umusanzu gikomeje gutanga kugira ngo amakimbirane ari hagati y’ u Rwanda na RDC akemuke anenga ibihugu bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda bigamije gutuma rudatekana.