Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yanenze igitangazamakuru BBC cyongeye kumvikana gikoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano, cyatambutse ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025, batambukije inkuru y’Umunyarwanda witwa Joseph Semafara warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. None ubu aka yarabashije kwiyubaka kuko asigaye afite ikigo cyitwa Solvit Africa gifite agaciro ka miliyoni 10 $.
Aho kugirango BBC ivuge ko Semafara yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yo ivuga yarokotse Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, n’ubundi iki kinyamakuru gikunze gukoresha iyi mvugo ipfobya Jenoside.
Akibona ibi iyi mvugo ya BBC h Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri X,
Yagize ati: “Ndashaka kwibutsa BBC ko Semafara atarokotse Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, ahubwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Niba mu myaka irenga 31, Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru aricyo gihugu cyonyine cy’i Burayi cyanze kohereza mu Rwanda cyangwa kugeza mu butabera umuntu n’umwe (wagize uruhare muri Jenoside) uri ku butaka bwacyo, niba BBC ikomeje kuba igitangazamakuru mpuzamahanga cyonyine gihakana icyaha cyemejwe n’urukiko rwa Loni ndetse n’Inteko rusange ya Loni, nibura bakwiriye guceceka mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.”
Olivier J.P. Nduhungirehe X post
Si ubwa mbere BBC yihanangirijwe ku mvugo zipfobya ndetse zigahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Usibye iki kinyamakuru, Leta y’u Bwongereza gikoreramo ishinjwa kuba ikomeje kwinangira gushyikiriza ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu Bwongereza.