Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyasangiza bagenzi babo batayize.
Ibi yabigarutseho ubwo umuryango Our Past Initiative wari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro ku wa 9 Mata 2025.Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ikibazo gihari ari ingengabitekerezo iri kugaragara mu rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga, nk’abashumba n’abakozi bo mu rugo.Yagaragaje ko iki kibazo giteye inkeke kuko abashaka kugoreka amateka babinyuza mu rubyiruko rutize kuko bamaze kubona ko urubyiruko rwize rwasobanukiwe amateka.Yagize ati “Umwanzi ashobora kuba yarabonye ko twebwe ababashije kugera mu ishuri, abafite imiryango myiza dushobora kuba tumaze gusobanukirwa, hakaba hakiri ikibazo ku rubyiruko rumwe rutabashije kubona aya mahirwe.”Yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka gushaka abatarize, bakarusobanurira, bakarukuramo ingengabitekerezo n’urwango.Yagize ati “Reka dufatanye na Our Past n’indi miryango y’urubyiruko, dushakishe ukuntu tugera kuri ruriya rubyiruko na bo tubigishe, nta na kimwe ingengabitekerezo ya Jenoside, ubugome, kwangana, byageza ku Munyarwanda uwo ari we wese. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma.”Our Past Initiative yatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2012. Buri tariki ya 9 Mata, urubyiruko ruyigize ruhurira hamwe, rukaganira ku mateka.
