Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, ishobora kwinjira mu biganiro na Kosovo, bigamije kwakira abimukira binjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yatangaje ko Guverinoma ye yiteguye kwinjira mu biganiro n’ibihugu bigeze ku icyenda ishobora koherezamo abimukira.
Ni icyemezo Starmer yatangaje ubwo yari mu ruzinduko muri Albania, ndetse bivugwa ko iki gihugu gishobora kuba mu bya mbere bizakira abimukira bo mu Bwongereza.
Bitunguranye ku mpamvu zitatangajwe Albania yaje gutangaza ko ititeguye ubufatanye nk’ubu.
Amakuru dukesha The Times avuga ko nyuma yo guhakanirwa na Albania, ubu u Bwongereza buhanze amaso Kosovo.
Aya makuru avuzwe mu gihe Perezida wa Kosovo, Vjosa Osmani, yavuze ko igihugu cyateguye kwinjira mu mikoranire nk’iyi yo kwakira abimukira.
Kugeza ubu Kosovo iri ku rutonde rw’ibihugu icyenda u Bwongereza bushaka kuganira na byo ngo butangire kubyoherezamo abimukira. Ibi bihugu ni Serbia, Macedonia y’Amajyaruguru, Bosnia-Herzegovina ndetse n’ibindi byo hanze y’u Burayi.
Minisitiri w’Intebe Keir Starmer akomeje kotswa igitutu no kubona aho yohereza abimukira, nyuma yo gutesha agaciro amasezerano u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda.
Hari abanyapolitike bo mu gihugu cye bamushinja gutesha agaciro amasezerano yo kwakira abimukira u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda, nyamara nta kindi gisubizo afite.
Kuva umwaka wa 2025 watangira mu Bwongereza hamaze kwinjira abimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko barenga ibihumbi 12, bingana n’ubwiyongere bwa 30% ugereranyije n’abari binjiye muri icyo gihugu mu gihe nk’icyo umwaka ushize.