Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko bitashoboka ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine byabera i Vatican, avuga ko bitaba byubashye ibihugu bikurikiza imyemerere y’idini rya Orthodox.
Lavrov yabitangaje ku wa 23 Gicurasi 2025, mu ijambo yavugiye i Moscow.
Yagize ati “Tekereza ibiganiro bibereye i Vatican hagati y’ibihugu bibiri by’Aba-Orthodox. Icyo ni ikintu cyatuma na Vatican ubwayo itisanzura.”
Yongeyeho ko kuba ibihugu bibiri bifite imyemerera ya Orthodox byaganirira ku butaka bwa Kiliziya Gatolika bitaba ari ibintu byiza.
Lavrov kandi yavuze ko kugeza na n’ubu hataramenyekana ahantu nyaho ibi biganiro bizabera.
Ati “Abantu benshi barimo gutekereza igihe n’aho bizabera. Nta gitekerezo dufite ubu”.
Ibi bivuze ko icyifuzo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, gishobora kudashyirwa mu bikorwa.
Meloni yari yavuze ko Papa Leo XIV, yemeye kwakira ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi.
Ni mu gihe u Burusiya na Ukraine bifite abaturage benshi bafite imyemerere y’idina rya Orthodox, bityo ko batabona Papa Leo XIV nk’umuntu uhamye wahuza impande zombi kandi batanahuje imyemerere.
Idini rya Orthodox rifite inkomoko mu Burasirazuba bw’u Burayi no mu bihugu birimo u Burusiya, u Bugereki, Serbia, Romania n’ibindi.
Iri dini rifite imyemerere itandukanye gato n’iya Kiliziya Gatolika n’ayandi matorero ya gikirisitu.