Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yageze mu Mujyi wa Buruseli mu Bubiligi, aho yitabiriye inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Iyi nama y’umunsi umwe yibanze ku kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Afurika n’u Burayi, hagamijwe gushimangira umubano wabo mu mwaka wizihizwamo isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye bwabo.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zigamije gushimangira ubufatanye bw’igihe kirekire, hanarebwa uko bwanozwa kurushaho mu rwego rwo kuzamura iterambere n’umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ishimira cyane umubano wihariye ifitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’uburyo uwo muryango ushyigikira ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’umutekano, haba mu Rwanda no mu karere, by’umwihariko, EU yagize uruhare rufatika mu gufasha ibikorwa byo kubungabunga amahoro. Mu mwaka wa 2022, uwo muryango watanze inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero igamije gushyigikira Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Iyi nama y’i Buruseli ni indi ntambwe igaragaza ko ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi bukomeje gukura no gufata indi ntera mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.