Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe umwanzuro wo gukura ubudahangarwa bwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga, nyuma yo gushinjwa icyaha gikomeye cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari y’Amerika. Aya mafaranga yari agenewe umushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani, iherereye mu Ntara ya Tshopo
Icyemezo cyo kumwambura ubudahangarwa cyafashwe ku wa 29 Gicurasi 2025, nyuma y’uko Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza, Bwana Firmin Mvonde, itanze raporo ishimangira ko ibyaha Mutamba akekwaho bikomeye kandi bigomba gukurikiranwa n’amategeko.
Iyo Komisiyo yagaragaje ko Mutamba yemeye ko habayeho kuyobya amafaranga y’umushinga, akoherezwa kuri konti y’ikigo kitariho (cyitwa baringa), kandi yabisabiye imbabazi. Yavuze ko atari we wenyine wagize uruhare mu iyicarubozo ry’ubutabera, ko ahubwo hari n’abandi bayobozi bagize uruhare mu micungire mibi, harimo na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka, n’Umushinjacyaha Mukuru ubwe.
Raporo ishimangira ko kuva yagera muri Minisiteri y’Ubutabera, Mutamba yagiye ahura n’ukutumvikana gukomeye n’abo bayobozi, aho yagaragaje ko bari bamurwanyije kubera ko yagerageje guhangana n’abasahura umutungo w’igihugu.
Nyuma yo gutanga iyo raporo, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, yatangaje itora rusange ryemeje ko Mutamba agomba gukurikiranwa n’inkiko. Abadepite bose bitabiriye icyo gikorwa bemeye icyifuzo cyo kumukuraho ubudahangarwa.
Tariki ya 26 Gicurasi 2025, Mutamba yari yatangaje ko Umushinjacyaha Mvonde adakwiye kumukurikirana kuko na we ari gukorwaho iperereza ku mitungo bivugwa ko atunze mu Bubiligi ifite agaciro k’ibihumbi 900 by’Amayero. Yavuze ko kuba umuntu ukekwaho ruswa ashaka guhana Minisitiri ari ibintu bidashoboka ndetse binyuranyije n’imyitwarire y’umukozi wa Leta.
Yagize ati: “Ntabwo umuntu uri gukorwaho iperereza yagira ububasha bwo guhamagaza Minisitiri. Ibyo ni uguca amategeko.” Yanatangaje ko atazigera yitaba Umushinjacyaha Mvonde, ndetse anavuga ko bazahangana kugeza amutsinze.
Amakuru ahari aravuga ko, nibimara gusohoka mu buryo bwemewe n’amategeko, Mutamba ashobora gusabwa kwegura by’agateganyo mu gihe cy’amasaha make ari imbere kugira ngo ahabwe urubuga rwo kwiregura mu butabera.