Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda, yatangaje ko ibirori bihanitse biba mu mashuri igihe hasozwa umwaka w’amashuri n’ibihembwe bimwe, byakuweho mu rwego rwo gukura umutwaro ku babyeyi bamwe.
Bimwe muri ibi birori byajyaga bigaragaramo kuzana imodoka zihenze ku mashuri, gutambukana hagati y’umuhungu n’umukobwa, kuza mu ndege za kajugujugu, n’ibindi.
Ibyo gukuraho ibi birori byatangajwe mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi na Siporo rikangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza izi ngamba nshya, hagamijwe gushyira imbere ireme ry’uburezi n’indangagaciro zubaka umunyeshuri wuzuye ndetse hirindwa gushyira umutwaro ku babyeyi bamwe.
Minisiteri yasabye ibigo by’amashuri kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza ubusumbane mu mashuri, cyangwa bigatuma abanyeshuri batakaza umurongo w’imyigire n’imyitwarire iboneye.
Bamwe mu babyeyi n’abarezi babwiye itangazamakuru ko bishimiye izi ngamba, bavuga ko ari intambwe nziza izafasha abana gukurana uburere bwiza no kwirinda ibishuko.
Iyu mwanzuro uje ukurikira impaka zagiye zivuka ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga ku birori bizwi nka ‘Prom’ byabaye mu kigo cya Elite High School Entebbe mu 2024, ubwo abanyeshuri bamwe bazaga muri ibi birori bari mu ndege ya kajugujugu.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izakomeza kugenzura uko ibi byemezo bishyirwa mu bikorwa, kandi ibigo bizabirengaho bizafatirwa ibihano bikomeye.