Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.
Mu butumwa yatangaje, Mutesi Jolly wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yavuze ko urubyiruko rwigeze gukoreshwa mu kubiba amacakubiri, bityo ko rukwiye no kuza ku isonga mu kuyatsinda no kwimakaza amahoro n’ubumwe. Yavuze ko kumenya amateka y’igihugu ari urufunguzo rwo kurwanya abayagoreka n’abayapfobya.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko rufite ubuyobozi bwiza, dukwiye gukoresha imbaraga zacu turinda ubumwe n’ubusugire bw’igihugu. Kumenya amateka yacu ni intwaro yo guhangana n’abayagoreka.”Miss Jolly yashimangiye ko urubyiruko rugomba kuba intangarugero mu rugendo rw’ubumwe n’iterambere, rugakoresha amahirwe rufite muri iki gihe mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.