igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Miss Uwase Raissa Vanessa yasezewe n’inshuti ze mu birori bya Bridal Shower mbere yo kurushinga na Ngenzi Dylan
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Miss Uwase Raissa Vanessa yasezewe n’inshuti ze mu birori bya Bridal Shower mbere yo kurushinga na Ngenzi Dylan
IMYIDAGADURO

Miss Uwase Raissa Vanessa yasezewe n’inshuti ze mu birori bya Bridal Shower mbere yo kurushinga na Ngenzi Dylan

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 24, 2025 10:20 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Miss Uwase Raissa Vanessa, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yatewe ishema n’inshuti ze zamuteguriye ibirori bya ‘Bridal Shower’, kimwe mu birori byihariye bigenerwa umukobwa ugiye gukora ubukwe, aho aba asezerwa n’urungano rwe mbere yo gutangira ubuzima bushya bw’urugo

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025, aho abakobwa b’inshuti za Miss Vanessa bateraniye hamwe mu mwuka w’ibyishimo byo kumusezera no kumwifuriza amahirwe mu rugendo rushya agiye gutangira.

Miss Vanessa ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Ngenzi Dylan, buteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 6 na 14 Kamena 2025. Ni urugendo rw’urukundo rwatangiye ku mugaragaro ubwo Dylan yamwambikaga impeta y’urukundo ku wa 27 Nzeri 2024, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Urukundo rwabo rwakomereje ku irembo ryatanzwe muri Werurwe 2025, aho imiryango yombi yahuye igasangira ibyishimo by’intambwe ikomeye abana babo bari bateye.

Mbere y’uko ahura na Dylan, Miss Vanessa yari yarabanje kugira izindi nkuru z’urukundo, zirimo iyo yagiranye na Kabalu Putin wamwambitse impeta mu 2019, ariko urukundo rwabo rukaza kurangira mu 2021. Kabalu we yari yasimbuye undi musore witwa Olivis, wamenyekanye mu itsinda rya Active, na we Vanessa yari yaratandukanye na we nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Miss Uwase Raissa Vanessa azwi cyane mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo yambikwaga ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda, akaba ari umwe mu bakobwa bamamaye mu myidagaduro no mu bikorwa by’urukundo yagiye agaragaramo.

Ahagombaga kubera ibi birori bya Bridal Shower hari hateguwe neza, hateguwe umwanya wihariye wo kwishimira urugendo rushya rw’ubuzima bwa Miss Vanessa, aho inshuti ze zamugaragarije urukundo n’inkunga mu buryo butandukanye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kamala Harris yaba yaratutse umunyamakuru wa CNN kuri nyina?
Next Article The Ben na Diamond platinum bagiye gukorera igitaramo muri Uganda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
May 24, 2025
Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe
May 24, 2025
Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abasore mw’ijwi rituje ati basore mujye mureba ubwenge ntimukarebe ikibuno gusa
May 24, 2025
Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka
May 24, 2025
Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyarashe Umunya-Pakistan yarenze umupaka
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda baba mu mahanga bari kwigaragaza mu buryo budasanzwe. Nubwo yakuriye mu…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Amataliki y’ubukwe bwa Vestine uririmbana na Dorcas yasohotse

Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Dorcas, uherutse gusezerana ibere y’amategeko, yatangaje ko azakora…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo

Douglas Mayanja wamenyekanye nka Weasel yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, aho yitabiriye igitaramo…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye

Ni kenshi bajya baserereza Abanyamakuru bino mu Rwanda ko batajya babasha kurwubaka ngo rukomere, ariko burya umunyarwanda yaravuze ngo “aba…

6 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?