igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: MONUSCO mu mugambi wo gutera no kwambura umutwe wa AFC/M23 Umujyi wa Goma
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > MONUSCO mu mugambi wo gutera no kwambura umutwe wa AFC/M23 Umujyi wa Goma
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

MONUSCO mu mugambi wo gutera no kwambura umutwe wa AFC/M23 Umujyi wa Goma

Faxxy Editor ✨
Last updated: April 15, 2025 8:20 am
Faxxy Editor ✨
Share
MONUSCO iravugwa mu mugambi wo kwambura M23 Umujyi wa Goma
SHARE

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ziravugwa mu mugambi wo kwambura ihuriro AFC/M23 Umujyi wa Goma.

AFC/M23 yafashe Goma tariki ya 27 Mutarama 2025. Mbere yaho, Ingabo za MONUSCO zafashaga iza Leta kuwurinda hamwe n’uwa Sake, binyuze muri ‘Opération Springbok’.

Ingabo ziri mu mutwe udasanzwe wa MONUSCO, FIB, ni zo zarwanyaga AFC/M23. Ni abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bagabye ibitero kuri M23 mu 2013 kugeza isenyutse.

Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, muri Werurwe 2025 yasobanuriye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko ingabo ziri muri ubu butumwa zahagaritse kurwanya AFC/M23 nyuma y’aho Ikibuga cy’Indege cya Goma gifunzwe.

MONUSCO ubu icumbikiye mu bigo byayo abasirikare ba RDC benshi, abarwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo n’abandi. Ku rundi ruhande, ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) na zo ziri mu nkengero za Goma.

Nyuma y’aho SAMIDRC hamwe n’Ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR bagerageje gukura AFC/M23 i Goma mu ijoro rya tariki ya 11 ishyira iya 12 Mata, habonetse andi makuru y’uko MONUSCO na yo iri muri uyu mugambi.

Aya makuru avugwa ko mu bigo bya MONUSCO, cyane cyane icyegereye ikibuga cy’indege hari gutegurirwa umugambi wo kugaba ibitero vuba mu Mujyi wa Goma, hagamijwe gukuramo abarwanyi ba AFC/M23.

Gusa ku wa 13 Mata, MONUSCO yahakanye aya makuru, isobanura ko nta bitero biri gutegurirwa mu bigo byayo kandi ngo ntishobora kwemera ko bitegurirwamo.

MONUSCO yasobanuye ko ikomeje inshingano yo kurinda abasivili, kugarura amahoro n’umutekano mu bice biberamo intambara, no “gushyigikira ingabo za RDC” nk’uko yabisabwe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

MONUSCO iravugwa mu mugambi wo kwambura M23 Umujyi wa Goma
Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Nyanza: Umusaza w’imyaka 69 yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema umukobwa we
Next Article Abasirikare ba SAMIDRC bagiye kuva muri DRC banyuze mu Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Thomas Müller ntazakomezanya na Bayern Munich

Umunyabigwi umukurambere w’abakinnyi ba Bayern Munich, benshi bita Muzehe Thomas Müller, yemeje ko ubwo umwaka w’imikino wa 2024/2025, uzaba urangira…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda

Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zacyuye icyiciro cya…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Umutoza wa Manchester United Ruben Amorim yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe ku kibuga cya Old Trafford nyuma…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

“Birababaje ko imwe mu miryango mpuzamahanga yirengagiza ko FDRL ibaho” – Amb.NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga gukomeza gutera agati mu ryinyo bakirengagiza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?