Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gushyira hanze ubushakashatsi ngarukamwaka ku mibereho y’abaturage kinagaragaza umubare w’abantu bitabye Imana bandukujwe mu gitabo k’irangamimerere. Ubuheruka ni ubwa 2024, dore uturere dutanu tw’u Rwanda dufite umubare munini w’abitabye Imana mu 2024.
Ku mwanya wa mbere hari Akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali ubushakashatsi bwa 2024 byagaragazje ko muri aka karere abantu 1957 biyabye Imana. 818 bapfiriye mu ngo abandi 1,139 bapfira ku bigo nderabuzima.
Ku mwanya wa 2 hari Akarere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba ubushakasatsi bw’ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare bugaragaza ko mu 2024 muri aka karere abantu 1608 bitabye Imana harimo 800 bapfiriye mu ngo abandi 808 bapfira ku bigonderabuzima.
Ku mwanya wa 3 hari Akarere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba umubare w’abitabye Imana mu 2024 ni 1527, 717 muri bo bapfiriye mu ngo abandi 810 bapfira ku bigo nderabuzima bitandukanye.
Ku mwanya wa 4 hari Akarere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba umubare w’abitabye mana mu 2024 ni 1476 barimo 792 bapfiriye mu ngo ndetse n’abandi 684 bapfira ku bigo nderabuzima.
Ku mwanya wa 5 Hari akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru abitabye Imana mu 2024 ni abantu 1473 bandukujwe mu mu gitabo k’irangamimerere barimo 801 bapfiriye mu ngo ndetse 672 bapfiriye ku bigo nderabuzima.
Ubu bushakashatsi bukubiye muri raporo ya ‘Rwanda Vital Statistics Report’. bugaragaza ko mu 2024 hapfuye Abaturarwanda 36021 barimo ab’igitsina gabo 19.843 n’ab’igitsina gore 16.178.
