itabwaho n’abaganga aranakira. Avuga ko yagezeyo yakirwa neza ndetse atangira no kugira icyizere cyo gukira.
Kuri iki Cyumweru, muri ibyo bitaro nta murwayi n’umwe uriyo, imashini zose zitanga umwuka zirajimije ndetse ibitanda birasashe gusa nta murwayi. Ahantu hose haratuje bitewe n’uko hashize umunsi umwe umurwayi wa nyuma asezerewe.
Bamwe mu baturage bakikije ibi bitaro barishimira uburyo iki cyorezo kirimo kugenza make, bakifuza ko COVID-19 yashira burundu bagasubirana ikigo nderabuzima cyabo kuko cyari kibafitiye akamaro gakomeye. Mu gihugu hose habarurwaga abarwayi 14 barwariye mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, ubwandu bwari bugeze ku kigero cya 0.1% bitewe n’uko hari handuye abantu 17 mu gihugu hose, nta murwayi mushya winjiye mu bitaro ndetse usibye 7 bari babyinjiyemo mu minsi 7 ishize ndetse nta n’urembye numwe mu gihugu hose.