igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Mu buryo budasubirwaho APR ifashe umwanya wa mbere ikuyeho Rayon sport
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Mu buryo budasubirwaho APR ifashe umwanya wa mbere ikuyeho Rayon sport
IMIKINO

Mu buryo budasubirwaho APR ifashe umwanya wa mbere ikuyeho Rayon sport

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 5, 2025 5:51 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu, muri shampiyona 2024-2025 ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Bugesera FC iwayo 1-0 ibyayihesheje amanota 3, mu gihe mukeba Rayon Sports yari iwufite ikanganyiriza na Marine FC 2-2 i Rubavu.

Yari imikino ibiri yitezwe cyane kuko aya makipe ari guhangana cyane ku gikombe cya shampiyona yagiye kuyikina arushanwa inota rimwe gusa.Mu Bugesera,ikipe ya APR FC yari yakiriwe na Bugesera FC, aho APR FC yatangiye isatira cyane mu minota icumi ya mbere,maze biyihira ku munota wa 11 ubwo rutahizamu Djibril Qattara yatsindiraga igitego cya mbere ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe neza na Niyibizi Ramadhan maze nawe agashyiraho umutwe warukiye mu izamu rya Habineza Fils Francois.

Ku rundi ruhande abari mu Bugesera bakurikiraniraga bya hafi ibiri kubera kuri Stade Umuganda aho ikipe ya Marine FC yari yakiriye Rayon Sports yari iya mbere,mbere y’iyi mikino. Abakunzi ba APR FC bishimye kabiri kuko nyuma yo kubona igitego cya bo ,bongeye kumwenyura nyuma y’umunota umwe ubwo Nkundimana Fabio yatsindiraga Marine FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guhabwa umupira na Mbonyumwami Thaiba.

Aba-Rayons bari batangiranye kwibaza byinshi ariko baremwe agatima n’igitego Prinsee Elanga Kanga yabatsindiye yishyura ku munota wa 31 ku mupira yateye ahagaze mu rubuga rw’amahina. Nubwo yari yatangiriye hejuru APR FC yagabanyije umuvuduko nyuma y’iminota 25 Bugesera FC binyuze ku bakinnyi nka Umar Abba na Ruhinda Farouk Ssentongo itangira gusatira nubwo itabyazaga uburyo yabonaga umusaruro.

Ku bibuga byombi,amakipe yose yagiye mu karuhuko APR FC ifite igitego 1-0 Bugesera FC mu gihe i Rubavu Rayon Sports yanganyaga na Marine FC 1-1. Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye APR FC yakuyemo Mugisha Gilbert wasimbuwe na Denis Omedi. Mu Karere ka Rubavu byasabya iminota 11 kugira ngo Marine FC itsinde igitego cya kabiri ku munota wa 56 nyuma y’uko myugariro Rugirayabo Hassan atunguye umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye atera ishoti,umupira ukaruhukira mu rushundura.

APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Djibril Cheick Ouatarra igashyiramo Tuyisenge Arsene,aho muri icyo gihe kugeza ku munota wa 70 Bugesera FC yari yatangiye igice cya kabiri ikomeza gusatira yari nziza kurusha APR FC ariko gushyira mu izamu bikaba ikibazo. Kuri Stade Umuganda ku munota wa 69 Rayon Sports yishyuye igitego cya kabiri ibifashijwemo na myugariro Youssou Diagne watsindishije umutwe nyuma y’umupira wagaruwe n’umunyezamu wa Marine FC Irambona Vally.

Ku munota wa 76 Umunya-Ghana Richmond Lamptey waherukaga mu kibuga muri Mutarama 2025 yongeye kukijyamo asimbuye Niyibizi Ramadhan anishimirwa n’abakunzi ba APR FC aho yari yinjiranye na Dushimimana Olivier. Mu minota ya nyuma Bugesera FC yahushije uburyo ubwo Umar Abba yashaka kwinjirana umupira agategerwa hanze gato y’urubuga rw’amahina hagatangwa kufura. Uyu mupira w’umuterekano yawitereye ariko ukora ku rukunda urarenga,aba ari nabwo buryo busoza umukino APR FC itsinze 1-0.

Abakunzi ba APR FC basigaye bategereje ibiza kuva mu Karere ka Rubavu ahakinwaga iminota ya nyuma mu mukino Marine FC yari yakiriyemo Rayon Sports yari ifite umwany wa mbere kuko bari bakinganya 2-2, ahari hongereweho iminota itanu kuri 90 isanzwe ariko nayo yarangiye Rayon Sports itakaje amanota abiri bituma itakaza umwanya wa mbere ufatwa na APR FC ku nshuro ya mbere aho iyoboranye amanota 48 mu gihe Rayon Sports ifite 47 ku mwanya wa kabiri.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Thomas Müller ntazakomezanya na Bayern Munich
Next Article Bugesera: Abagizi ba nabi bishe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Hagiye gukorwa iperereza ku mpamvu uburwayi bwa Biden bwagizwe ibanga
May 23, 2025
No mu Rwanda irahari; Imirimo 20 ihemba akayabo wakora bidasabye kuba warize Kaminuza
May 23, 2025
Jose Chameleone yageze i Kigali akora ikidasazwe
May 23, 2025
TMC agiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Dallas
May 23, 2025
Trump yategetse ko Kaminuza ya Harvard itazongera kwakira abanyamahanga
May 23, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

Ikipe y’igihugu amavubi bagiye gukina na ikipe ya Algeria

Amavubi afitanye umukino uzabahuza n'ikipe ya Algeria umukino uzaba muri iyi mpeshyi Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOPOLITIKE

Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda

Itsinda ry’abafana ba Arsenal ryagaragaje ko ritishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, basaba ko…

4 Min Read
IMIKINO

Kiyovu Sports FC na AS Kigali bakomeje kugumishwa mu bihano na FIFA kugeza mu mpeshyi ya 2026

Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Kiyovu Sports FC na AS Kigali FC, ari mu bihano byashyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Paris Saint -Germain F.C isanze Intel Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Mu mukino wo kwishyura wa ½ k'irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ Uburayi, Ikipe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?