Kuri uyu wa Gatandatu, muri shampiyona 2024-2025 ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Bugesera FC iwayo 1-0 ibyayihesheje amanota 3, mu gihe mukeba Rayon Sports yari iwufite ikanganyiriza na Marine FC 2-2 i Rubavu.
Yari imikino ibiri yitezwe cyane kuko aya makipe ari guhangana cyane ku gikombe cya shampiyona yagiye kuyikina arushanwa inota rimwe gusa.Mu Bugesera,ikipe ya APR FC yari yakiriwe na Bugesera FC, aho APR FC yatangiye isatira cyane mu minota icumi ya mbere,maze biyihira ku munota wa 11 ubwo rutahizamu Djibril Qattara yatsindiraga igitego cya mbere ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe neza na Niyibizi Ramadhan maze nawe agashyiraho umutwe warukiye mu izamu rya Habineza Fils Francois.
Ku rundi ruhande abari mu Bugesera bakurikiraniraga bya hafi ibiri kubera kuri Stade Umuganda aho ikipe ya Marine FC yari yakiriye Rayon Sports yari iya mbere,mbere y’iyi mikino. Abakunzi ba APR FC bishimye kabiri kuko nyuma yo kubona igitego cya bo ,bongeye kumwenyura nyuma y’umunota umwe ubwo Nkundimana Fabio yatsindiraga Marine FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guhabwa umupira na Mbonyumwami Thaiba.
Aba-Rayons bari batangiranye kwibaza byinshi ariko baremwe agatima n’igitego Prinsee Elanga Kanga yabatsindiye yishyura ku munota wa 31 ku mupira yateye ahagaze mu rubuga rw’amahina. Nubwo yari yatangiriye hejuru APR FC yagabanyije umuvuduko nyuma y’iminota 25 Bugesera FC binyuze ku bakinnyi nka Umar Abba na Ruhinda Farouk Ssentongo itangira gusatira nubwo itabyazaga uburyo yabonaga umusaruro.
Ku bibuga byombi,amakipe yose yagiye mu karuhuko APR FC ifite igitego 1-0 Bugesera FC mu gihe i Rubavu Rayon Sports yanganyaga na Marine FC 1-1. Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye APR FC yakuyemo Mugisha Gilbert wasimbuwe na Denis Omedi. Mu Karere ka Rubavu byasabya iminota 11 kugira ngo Marine FC itsinde igitego cya kabiri ku munota wa 56 nyuma y’uko myugariro Rugirayabo Hassan atunguye umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye atera ishoti,umupira ukaruhukira mu rushundura.
APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Djibril Cheick Ouatarra igashyiramo Tuyisenge Arsene,aho muri icyo gihe kugeza ku munota wa 70 Bugesera FC yari yatangiye igice cya kabiri ikomeza gusatira yari nziza kurusha APR FC ariko gushyira mu izamu bikaba ikibazo. Kuri Stade Umuganda ku munota wa 69 Rayon Sports yishyuye igitego cya kabiri ibifashijwemo na myugariro Youssou Diagne watsindishije umutwe nyuma y’umupira wagaruwe n’umunyezamu wa Marine FC Irambona Vally.
Ku munota wa 76 Umunya-Ghana Richmond Lamptey waherukaga mu kibuga muri Mutarama 2025 yongeye kukijyamo asimbuye Niyibizi Ramadhan anishimirwa n’abakunzi ba APR FC aho yari yinjiranye na Dushimimana Olivier. Mu minota ya nyuma Bugesera FC yahushije uburyo ubwo Umar Abba yashaka kwinjirana umupira agategerwa hanze gato y’urubuga rw’amahina hagatangwa kufura. Uyu mupira w’umuterekano yawitereye ariko ukora ku rukunda urarenga,aba ari nabwo buryo busoza umukino APR FC itsinze 1-0.
Abakunzi ba APR FC basigaye bategereje ibiza kuva mu Karere ka Rubavu ahakinwaga iminota ya nyuma mu mukino Marine FC yari yakiriyemo Rayon Sports yari ifite umwany wa mbere kuko bari bakinganya 2-2, ahari hongereweho iminota itanu kuri 90 isanzwe ariko nayo yarangiye Rayon Sports itakaje amanota abiri bituma itakaza umwanya wa mbere ufatwa na APR FC ku nshuro ya mbere aho iyoboranye amanota 48 mu gihe Rayon Sports ifite 47 ku mwanya wa kabiri.