Mu gihe urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka PDiddy rurimbanyije, yongeye kuregwa n’undi mugore umushinja ko yamusambanyije ku ngufu mu 2001.
Ku wa 14 Gicurasi 2025, ni bwo uyu mugore yagejeje ikirego cye mu rukiko rwa New York, aho yashinje umuraperi Diddy kumusambanya ku gahato no kumukorera ihohotera rishingiye ku mubiri.
Uyu mugore utifuje ko amazine ye amenyekana ku mpamvu z’umutekano we, urukiko rwamuhaye izina rya Jane Doe.
Mu kirego cye yavuze ko akimenyana na Diddy yamutumiraga mu birori ndetse bakanasohokana mu tubyiniro. Yamutumiye muri studio ye yatunganyirizagamo indirimbo n’ahandi.
Yavuze ko umubano wabo wari utangiye kwiyubaka wahise uzamo kidobya ubwo bahuraga ku nshuro ya kane muri Nyakanga 2001, ari na bwo yahise amufata ku ngufu.
Uyu mugore yakomeje avuga ko icyo gihe yari ari kumwe n’inshuti ze ubwo Diddy yabasohokanaga mu kabyiniro, ndetse ngo anabatumira mu rugo rwe ruherereye i Manhattan.
Bakigera mu rugo rwa Diddy ngo yahise afata uyu mugore amujyana mu cyumba cye ku gahato. Yavuze ko yahise atangira kumukorakora ku gitsina cye maze akamubwira ko agiye kumukoresha imibonano mpuzabitsina atazibagirwa.
Yakomeje avuga ko yahise atangira gutaka abwira Diddy ko adashaka kuryamana na we gusa uyu muraperi yakomeje guhatiriza aranamusambanya.
Igitangaje uyu mugore yavuze ni uko ngo ubwo Diddy yiyamburaga akabona igitsina cye, yabonye ari gito cyane akigereranya na Chocolat zizwi ku izina rya ‘Tootsie Roll’, ndetse ngo yahise yiyumvisha ko atari bumubabaze.
Yakomeje avuga ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku mubiri kuko yanyuzagamo akamukubita inshyi ndetse akanamuniga mu gihe yari ari kumusambanya.
Iki kirego agitanze, mu gihe urubanza PDiddy ashinjwamo gusambanya abagore no kubacuruza, rwatangiye ku wa 5 Gicurasi 2025, aho biteganijweko ruzamara ibyumweru umunani.
Ni mu gihe kandi umuhanzikazi Cassie Ventura yatanze ubuhamya bwe mu rukiko ku nshuro ya kabiri, aho yavuze ibiteye isoni uyu muraperi yamukoreraga ubwo bari bagikundana birimo kumutegeza abandi bagabo bakamusambanya, kumunyara mu kanwa, kumukubita n’ibindi.