igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Muhanga: Urukiko rwemeje ko Gitifu wa Rongi akomeza gufungwa by’agateganyo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Muhanga: Urukiko rwemeje ko Gitifu wa Rongi akomeza gufungwa by’agateganyo
AMAKURU

Muhanga: Urukiko rwemeje ko Gitifu wa Rongi akomeza gufungwa by’agateganyo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 24, 2025 2:10 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko impamvu z’ubujurire zatanzwe na Nteziyaremye Germain nta shingiro zifite.

Rwemeje ko impamvu z’ubujurire zatanzwe na Gatesi Francine zifite ishingiro.

Rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Gatesi Francine akekwaho ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke.

Rutegetse ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ku wa 24/03/2025 kigumaho kuri Nteziyaremye Germain naho kuri Gatesi Francine kivanyweho.

Taliki ya 27 Gashyantare, 2025 Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafunze Gitifu wa Rongi, Nteziyaremye Germain n’Umugezacyaha kuri Sitasiyo ya Kiyumba, Gatesi Francine bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’ibihumbi ijana na mirongo itanu (Frw 150,000).

Banakurikiranyweho ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.

Aba bombi baburanye bahakana ibyaha baregwa.Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry avuga ko abakekwaho ibi byaha baramutse bahamwe na byo bahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Tanzania: Polisi yataye muri yombi abayobozi bakomeye bari bagiye mu rubanza rwa Tundu Lissu
Next Article Uruganda rwa Apple rugiye gucibwa akayabo ruzira kwamamaza ubutinganyi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi…

2 Min Read
AMAKURU

“Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.” – Perezida Paul Kagame

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Wa repubulika y’u…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura

Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umupolisi David Okebe Goga wishe abana be babiri na muramu…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira wa perezida wa Gabon

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, aho yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?