Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yemereye Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuzamuha Ibikombe mpuzamahanga igihe kimwe.
Kuwa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025 nibwo Perezida Kagame abinyujije kuri X ye yashimiye ikipe ya Arsenal y’Abagore yegukanye igikombe cya UEFA Champions League.
Yanditse ati: “Kuri Arsenal yatwaye igikombe cya UEFA Champions League y’abagore, Ndabashimiye,mwari mugikwiye”.
Munyakazi Sadate nawe abinyujije kuri X yagiye ahatangirwa ibitekerezo kuri ubu butumwa, yemerera Perezida Kagame kuzamuha ibikombe mpuzamahanga bijyanye n’uko akunda siporo ntawe ubishidikanyaho.
Yanditse ati: “Ubu butumwa busobanuye urugero rw’umukunzi ukunda umupira w’amaguru. Nyakubahwa Perezida wa Repulika ukunda siporo by’umwihariko umupira ibi ntawubishidikanyaho, igihe kimwe, umunsi umwe nzaguhereza ibikombe mpuzamahanga, uzabiterura rwose ibi ndabihigiye, bizaza bisesekare iwacu i Rwanda kuko mbona ariyo nyiturano ukwiriye. Inzira irashoboka kuko tugufite ahasigaye ni twe. Imana izabimfashemo.”
Munyakazi Sadate yanditse ibi mu gihe mu minsi yashize yavuze ko yifuza kugura ikipe ya Rayon Sports yigeze kubera umuyobozi, gusa agasubizwa ko itagurishwa ahubwo ko igurwamo imigabane.