Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Col. Pavel Palisa, yatangaje ko Ukraine nayo ikwiye gufata urugero nk’urwa Israel ikinjiza abagore mu gisirikare ku itegeko nayo.
Ubwo uyu mugabo Col. Pavel Palisa yaganiraga n’itangaza makuru kuri uyu wa 12 mata 2025 yatangaje ko igihe cyigeze ngo n’abagore nabo binjijwe mu gisirikare cy’igihugu yagaragaje ko abaturage bakwiye kumva ko kujya mugisirikare ari itegeko cyane ko aba ari igihugu cyabo baba barwanira. yikomye cyane abaturage banze kwinjira mu gisirikare ko aba badakwiye guhabwa amahirwe arimo nko guhabwa akazi ka leta ndetse ko na serivise za Leta bakwiye kuzimwa.
Ati “Niba umuturage avuga ko ashyigikiye Leta, akazi, uburezi, muri rusange, gusaba kwishyurwa mu ngengo y’imari ya Leta, bagomba kubanza gukorera igihugu, hakaba amasezerano ntarengwa, amara nibura umwaka mu gisirikare.”
Yakomeje asobanura ko mu gisirikare kigezweho haba harimo abagabo n’abagore nko muri Israel.
Ati “Hari akazi gatandukanye, uko kaba kameze kose, wenda dukwiriye kwigira kuri Israel kuko irabikora.”
Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine mu 2022, iki gihugu cyahise gishyiraho ibihe bidasanzwe ndetse gitangaza ko abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 batemerewe kuva mu gihugu hagamijwe kongera umubare w’ingabo za Ukraine.
Ukraine ni igihugu muri iyi minsi gikomeje guhura n’ikibazo kibakomereye cyane kirimo kuba batagifite ingabo nyinshi biturutse ku gutakaza umubare munini w’abasirikare aha kurugamba rukomeje kubahanganisha n’Uburusiya urugamba rwamaze kuzuza imyaka itatu.