igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda agiye gishyira ku murongo Gen. Muhoozi Kainerugaba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda agiye gishyira ku murongo Gen. Muhoozi Kainerugaba
AMAKURU

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda agiye gishyira ku murongo Gen. Muhoozi Kainerugaba

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 8:16 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, yahaye ubutumwa intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu nama iheruka kumuhuriza na zo i Gulu, ko agomba gushyira ku murongo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Ubwo bahuriraga i Gulu mu rugo rwe aba ba Ambasaderi beretse Saleh impungenge zikomeye cyane batewe n’umuhungu wa Perezida wa Uganda ari nawe mugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Asobanurira aba b’Ambasaderi Gen (Rtd), Saleh yabasobanuriye ko Gen Muhoozi ari umusirikare utarabaye mu ngabo zabohoye Uganda mu 1986, kuko ari umwe mu binjiyemo mu 1995, ubwo igisirikare cy’iki gihugu cyavugururwaga, cyikitwa UPDF, bityo ko imyitwarire ye itandukanye n’iy’abasaza.

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, aherutse kwibasira aba badipolomate nyuma y’aho tariki ya 13 Gicurasi 2025, bakiriwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho baganiriye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Tariki ya 15 Gicurasi 2025, Gen Muhoozi yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati “Iki ni ikizira! EU muri Uganda iri gukina n’umuriro. Sawa!”, arongera ati “Bose twabamenye cyane cyane uriya wakoze mu kiganza cya Kabobi.”

Gen (Rtd) Saleh yagaragaje ko abasirikare bize bihambaye bashobora kuba bafite ibibazo mu mitwe yabo, bitandukanye n’abasaza barwanye urugamba rwo kubohora Uganda, ati “Ariko uriya we tuzamubafasha, tuzamujyana, tugikemure niba yarabakosereje.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite
Next Article Gaza: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage baho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abasirikare 525 ba Mozambique basoje imyitozo y’amezi atandatu bahawe n’ingabo z’u Rwanda
May 24, 2025
Ikipe ya Napoli yegukanye igikombe ihanganye na Inter Milan yarushaga inota 1
May 24, 2025
Apple igomba gukorera iPhone muri Amerika cyangwa igasora umurengera
May 24, 2025
The Ben na Diamond platinum bagiye gukorera igitaramo muri Uganda
May 24, 2025
Miss Uwase Raissa Vanessa yasezewe n’inshuti ze mu birori bya Bridal Shower mbere yo kurushinga na Ngenzi Dylan
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUKUNGU

U Rwanda na Loni basinye amasezerano y’imyaka itanu agamije guteza imbere igihugu

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) basinyanye amasezerano mashya agamije guteza imbere iterambere rirambye ry’u Rwanda. Aya masezerano azamara imyaka…

2 Min Read
AMAKURU

Kenya: Abasore b’Ababiligi bafatiwe mu bucuruzi butemewe bw’ibimonyo baciwe 7.700$

Abasore b’Ababiligi basanganwe ibimonyo, abayobozi bavuga ko byari bigenewe amasoko y’i Burayi na Aziya, mu buryo bugaragara bw’ubucuruzi butemewe buri…

2 Min Read
AMAKURU

Mu 2024 hapfuye Abaturarwanda barenga ibihumbi 36

Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gushyira hanze ubushakashatsi ngarukamwaka ku mibereho y’abaturage kinagaragaza umubare w’abantu bitabye Imana bandukujwe mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Indege yavaga muri Kenya igiye muri Tanzania yasubitse urugendo igitaraganya

Indege ya Sosiyete ya Kenya Airways yategetswe gusubira inyuma kubera impugenge z’uko hashobora hari umuzigo wamenega ibintu bishobora kwangiza ubuzima…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?