Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye dosiye y’abagabo babiri bakekwaho kwica umugore w’imyaka 55 bamutemesheje umuhoro.
Icyaha cyakozwe ku itariki ya 29 Mata 2025 mu mudugudu wa Nyakazenga, akagari ka Rutenderi mu murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke.
Nk’uko bisobanurwa n’abaturanyi ba nyakwigendera, uwo mugore yagiye mu murima gukura ibijumba; aba bagabo babiri bamutegera mu rutoki rwari hafi aho kubera ko ari ho yagombaga kunyura.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha Iyi nkuru buvuga ko bamutemesheje umuhoro mu mutwe kugeza apfuye ndetse bamuca n’ukuboko.
Mu mpamvu bavuga zateye ubwo bwicanyi harimo amakimbirane yo mu miryango kuko abo bagabo bashinjaga uwo mukecuru ko abarogera abantu bo mu miryango yabo bagapfa bityo nabo bakaba bagomba kuzihimura.
Icyaha cy’ubwicanyi aba bagabo bakurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange; n’ikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.