Dushimirimana Innocent w’imyaka 21, yasanzwe amanikishije ikiziriko mu giti cya avoka bikekwa ko yiyahuye mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.
Bivugwa ko uwabonye uwo musore mu mugozi bwa mbere ari nyina, abaturage bakaba batunguwe n’urupfu rw’uwo musore.
Nubwo abaturage bavuga ko nta mpamvu idasanzwe babona yari gutuma uwo musore yiyahura, babihuza no kuba yitabaga ubutabera kubera amakosa yakoze yo gukubita umuntu.
Umwe mu baturage yagize ati: “Dushimirimana yigeze gukubita umuntu bimuviramo gufungwa hanyuma aza kurekurwa yajyaga yitaba urukiko. Amakuru mfite ni uko yari kuzasubirayo ku wa 03 Kamena 2025, bikaba bivugwa ko yari yarabwiye ababyeyi be ko atazongera kwitaba urukiko ngo amaze kurambirwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje ko uwo musore akekwaho kuba yiyahuye hagana saa tatu n’iminota 15 z’ijoro ryo kuwa 24 Gicurasi 2025.
Yagize ati: “Yimanitse mumugozi mugiti cya avoka giteye munsi y’urugo, nyina umubyara yamubonye amanitse mu mugozi muri icyo giti cya avoka yapfuye. Kuri ubu rero hatangiye iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma kugira ngo harebwe icyamwishe.”
SP Mwiseneza yibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bishobora gutuma bafata icyemezo cyo kwiyahura, bakaganirizwa hagakumirwa impfu zituruka ku kwiyahura.