Ni uwitwa Nsengiyumva Justin utuye mu murenge wa Nkotsi, mu kagari ka Mubago, Umudugudu wa Buhamo, ho mu karere ka Musanze, yatangje ko ababajwe n’uko insina ze yari yarateye mu mirima igera kuri ine nk’umushinga yari yarateguye yabyutse agasanga bazararitse.
Ahamya ko ari igihombo gikomeye yatewe n’abo bagizi ba nabi kuko izo nsina zaburaga amezi abiri gusa agatangira kuzisarura dore ko ngo muri Kamena 2025 insina ze hafi ya zari kuba zihetse ibitoki, ndetse we akavuga ko hari abo akeka ko bakoze ibyo agasa ubutabera ku nzego zibishinzwe.
Yagize ati: «Nabyutse nsanga insina zanjye n’ibiti bya gereveriya byari mu mirima yanjye yose nateyemo urutoki nsanga byose babyararitse, sinzi abo bagizi ba nabi abo ari bo, ariko njye nkeka umwe mu bagabo tumaze iminsi dushyamiranye , atuye mu Murenge duhana imbibi wa Muko, ndifuza ko ibi bintu byakurikiranwa, kuko mpuye n’igihombo kitari munsi ya miliyoni 10.»
Umuturanyi we waganiriye n’umunyamakuru yagize ati: «Ibikorwa nk’ibi biragayitse cyane natwe ibi bintu byatuyobeye kandi ntabwo baherukaga ino, hari ubwo umuntu yarakaranyaga na mugenzi we ukumva ngo batemye imyaka ye ariko gutema insina ziri mu mirima y’umuntu igera kuri 4 twifuza ko ibi bintu byakurikiranwa ufatwa agahanwa.”
SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ahamya amakuru y’itemwa ry’izo nsina ndetse yemeza ko iperereza rigikomeza ngo hamenyeane abakoze ibi kandi n’abandi nkaba Polisi y’u Rwanda itazigera ibarebera.
Ati: «Ikibazo cya Nsengiyumva turakizi rwose, kuri ubu hatangijwe iperereza, hamaze gufatwa umuntu umwe, ukekwaho gutema izo nsina z’urutoke n’ibiti bya gereveriya, uyu rero ukekwa afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Nkotsi, arimo gukorwaho iperereza.
Mu butumwa yatanze SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko Polisi y’u Rwanda igira abaturage inama yo kujya birinda ibikorwa nk’ibi byo gutema insina, amatungo n’indi myaka bihimura ku bo bafitanye ibibazo.
Ati: «Abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabakemurira ibibazo bakirinda gukora ibyaha nk’ibi by’ubugome.»
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazigera irebera abishora mu byaha nk’ibi by’urugomo mu buryo bunyuranye ndetse ko uzabifatirwamo amategekoazkurikizwa ndetse ntaho guhungira hahari.