igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda
AMAKURUMU MAHANGA

Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 10, 2025 5:00 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yimye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inzira inyura ku butaka bw’igihugu cye, ajya mu mujyi wa Goma.

Ni icyemezo Museveni yafashe kubera impungenge zishingiye kuri dipolomasi ndetse n’umutekano.

Mu kwezi gushize ni bwo byavuzwe ko Kabila yari i Goma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yateganyaga kwifashisha ubutaka bwa Uganda kugira ngo agere muri uriya mujyi kuri ubu ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, gusa Museveni akibimenya arabyanga ku mpamvu z’uko byashoboraga kubangamira umubano w’ubufatanye uri hagati ya Kampala na Kinshasa.

Uganda na Congo Kinshasa bisanzwe bifitanye imikoranire, by’umwihariko mu bya gisirikare aho ingabo z’ibihugu byombi zifatanya kugaba ibitero ku mutwe wa ADF.

Umwe mu badipolomate bo muri Uganda yabwiye ikinyamakuru ChimpReports ko “Museveni yeruye ko kwemerera Kabila agakoresha ubutaka bwa Uganda yinjira i Goma hagenzurwa n’inyeshyamba, byakwangiza umubano ukomeye Kampala ifitanye n’ubuyobozi bwa Tshisekedi.”

Museveni yimye Joseph Kabila inzira imujyana i Goma, mu gihe uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 ashinjwa na Leta ya RDC kuba akorana na M23.

Ubutegetsi bwa Uganda na bwo busanzwe bumureba ikijisho, ngo kuko igihe yari Perezida wa RDC yabwangiye kwinjira muri kiriya gihugu guhiga ADF.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere
Next Article Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Muhanga: Urukiko rwemeje ko Gitifu wa Rongi akomeza gufungwa by’agateganyo

Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko impamvu z’ubujurire zatanzwe na Nteziyaremye Germain nta shingiro zifite. Rwemeje ko impamvu z’ubujurire…

1 Min Read
AMAKURU

Umugore wamenesheje amagi agahanga k’umwana we yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera

Mu 2023, ngo nibwo habayeho inkubiri y’ababyeyi bo hirya no hino ku Isi, bashyira za videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa…

3 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye RDC guhagarika imvugo z’urwango

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis, yamaganye imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa muri…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?