igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha
AMAKURU

Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 28, 2025 1:47 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Nyuma y’uko umwe mubakoresha imbugankoranyambaga yibasiye poster Julienne ubu urwego rw’igihugu rwamaze kureba niba uyu yaba atarakoresheje amagambo agize icyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko hari gikorwa isesengura ry’amagambo yatangajwe n’uwifashishije izina Bakame ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter).

Yagize ati: “Twakomeje kwakira amakuru atandukanye atumenyesha ibyavuzwe n’uwiyita Bakame kuri X. Ishami rishinzwe kugenzura ibikorwa bikekwa ko bishobora kuba ibyaha ku mbuga nkoranyambaga ririmo gusuzuma niba ibyo yavuze bifite aho bihuriye n’ibyaha”

Yakomeje asobanura ko harimo no kurebwa niba ibyavuzwe bikwiye gukurikiranwa gusa ari uko hari umuntu wabitanzeho ikirego, cyangwa niba urwego rwabyikorera hatabayeho gutegereza ubundi busabe. Umwanzuro uzafatwa uzashingira ku isesengura ririmo gukorwa.

Amagambo ari kuvugwaho cyane, ni ayo Bakame yanditse kuri X agira ati: “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha.“

Aya magambo ntiyakiriwe neza n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayamaganye.

Ibi bibaye mu gihe Pastor Julienne yari arangije igiterane cy’iminsi itatu cyiswe “Thanksgiving”, cyabereye muri BK Arena kuva ku wa 25 kugeza ku wa 28 Mata 2025. Igihe cyose iki giterane cyamaze, BK Arena yari yuzuye ku buryo hari n’abatabashaga kubona aho kwinjira.

Pastor Julienne yasoje iki giterane asezeranya abacyitabiriye ko ubutaha kizabera ahantu hanini kurushaho, aho yacishiriye amarenga ko bashobora gukoresha Stade Amahoro.

Ni ku nshuro ya kabiri iki giterane kibereye muri BK Arena, nyuma y’icyabaye mu ntangiriro za Mata 2025, cyose kikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibaruwa yanditswe n’umwe mu bari mu bwato bwa Titanic mbere y’uko burohama yaguzwe miliyoni 566 Frw
Next Article Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Indonesia: Agiye gufungwa azira kubwira ishusho ya Yezu ngo ijye kwiyogoshesha

Umugore uzwi ku rubuga rwa TikTok witwa Ratu Thalisa, urukiko rwamukatiye  imyaka 2 n’amezi 10 y’igifungo muri gereza, nyuma y’uko…

2 Min Read
AMAKURU

Kigali: Umugore akurikiranyweho gutwika umugabo we amumennyeho isombe ishyushye

Mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru ibabaje aho umugore w’imyaka 38 akurikiranywe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa Kenya William Ruto arashinjwa gukorana na M23

Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yatangaje ko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto bwagize uruhare mu makosa ya…

3 Min Read
AMAKURU

Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro

Papa Léon XIV umaze iminsi icumi atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, nka Papa wa 267, yimitswe ku mugaragaro, yongera…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?