Mu karere ka Nyanza umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umugore, maze uwo mugore ahita aregera RIB ko yahohotewe.
Ibi byabereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza ho mu ntara y’amagepfo aho bivugwa ko uyu mugabo witwa Gaspard usanzwe akorera umwuga wo kwigisha ku kigo cy’amashuri cya ESPANYA kiri mu murenge wa Busasamana. Amakuru akaba yatugezeho ko uyu mugabo yatawe muri yombi azira gufata ku kungufu umugore ufite umugabo ufunze.
Uyu mwarimu atuye mu mudugudu wa Kidaturwa, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza. Uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko yahenereye umugore we ntawuri hafi cyane ko ari umucuruzi mu kandi ga santere kazwi cyane nka Rubango.
Amakuru twahawe ni uko uyu mugore akimara gusambanywa yahise yihutira gutanga ikirego kuri RIB, maze uru rwego rukihutira guhamagaza uyu mugabo nawe ubwo yaje yitabye yahise atabwa muri yomb.
Ntazinda Erasme umuyobozi w’akarere ka Nyanza yatangaje ko koko uwo mugabo yatawe muri yombi kandi anaboneraho umwanya wo kwibutsa abantu ko badakwiye kwijandika mu byaha cyane ko hari amategeko kandi ko azakurikizwa.
Amakuru avuga ko RIB yamaze gukora dosiye iyishyikiriza Ubushinjacyaha. Mwarimu Gaspard yigisha indimi mu kigo cya ESPANYA i Nyzanza.