Umwarimu washinjijwe n’ubushinjacyaha cyo gusambanya umunyeshuri yavuze ko abeshyerwa ko ibyo yemeye yabyemejwe n’uko bamufatiyeho umuhoro.
Mu rukiko rwibanze rwa Bisasamana mu karere ka Nyanza aho uru rubanza rwaberaga ubushinjacyaha bwagaragaje ko umwarimu witwa NSEKANABO Hubert ashijwa gusambanya umwana w’umunyeshuri, bwavuze ko umwarimu aregwa gusambanya umwana w’umunyeshuri, ngo umwana yagiye kwiyogoshesha maze mwarimu Nsekanabo aramukurikira bageze ku ishuri ribanza rya Ruyenzi, riri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza amujyana mu ishuri arafunga, aramusambanya amutera inda.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uko iminsi yashiraga umwana yumvaga atameze neza, maze iwabo bamujyana kwa muganga basanga aratwite, bamubajije uwamuteye inda ababwira ko ari mwarimu Nsekanabo Hubert.
Mwarimu Nsekanabo Hubert ngo yemeye ko byacecekwa, ndetse yiteguye gufasha umunyeshuri ibibazo byose yari guhura na byo.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Uyu mwarimu uri imbere yanyu ubwe yiyandikiye urupapuro yemera ko azafasha uyu munyeshuri kugira ngo bikunde bicecekwe.”
Ubushinjacyaha bukavuga ko mu bihe bitandukanye mwarimu Hubert yahaga uriya munyeshuri amafaranga, ndetse yanahaye nyina w’uriya munyeshuri amafaranga kugira ngo bikunde bicecekwe.
Ubushinjacyaha bugasaba ko mwarimu Hubert yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Mwarimu ahawe umwanya ngo yiregure yagize ati “Ubusanzwe ikigo kigira abazamu ntabwo nari kujyana umunyeshuri mu kigo ngo abazamu bo kutadufata.”
Ku bijyanye n’inyandiko mwarimu Hubert yiyandikiye yemera ko yateye inda uriya munyeshuri, ndetse azamufasha buri kibazo azahura na cyo cyose, Hubert yavuze ko ubusanzwe nyina w’uriya munyeshuri yari umupagasi we amukorera ibiraka nko guhinga, kubagara imyaka n’ibindi.
Mwarimu Hubert ati “Nyina w’uriya munyeshuri yarampamagaye ansaba ko naza iwe maze se w’umwana asohokana umuhoro, awumfatiraho antera ubwoba ambwira ko nintemera ndetse ngo nandike ko nasambanyije umwana we, anyica ku buryo hari na nyirarume wankubise inkoni, mbona nta bundi buryo nandika ngira ngo nigobotore.”
Urukiko rwabajije mwarimu Nsekanabo ikigaragaza ibyo, mwarimu Hubert ati “Ni ibintu byari bipanzwe igihe, abo bantu bari bamfitiye ishyari kuko babonaga ndi gutera imbere.”
Uwunganira umwarimu we yagaragaje ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bidafatika aho yagaragaje ko bitaribushoboke ko mwarimu afata umukobwa ku ngufu mu kigo nka kiriya kigira abazamu hakabura umutabara yagize ati “Ni gute abazamu b’ishuri batari gutabara, cyangwa ngo babone umunyeshuri arira ngo bihutire kumubaza ibimubayeho?”
Niba nta gihindutse umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza azatangaza icyemezo ko mwarimu Hubert Nsekanabo yakurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe by’agateganyo taliki ya 08 Mata 2025.