D.r Muyombo Thomas ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Tom Close yavuze ko iyo ari kureba ifoto y’ababyeyi be bombi bambaye imyamabaro ya gisirikare asanga we yarahombye kuba nawe atarabaye umusirikare.
Ababyeyi ba Tom Close bombi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Tom ibi yabivuze ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA ubwo yabazwaga ikintu kimuza mu iyo abonye iyo foto y’ababye be.
Yasubije ati: “Iyo foto inyereka ko nahombye kuba ntarabaye umusirikare ni cyo kintu navuga muri ubu buzima ntabashije gukora, ariko ntawamenya sindapfa bishobora kuba impamvu yatuma nkijyamo.”
Yatangaje kandi ko kuba umuyobozi mu kigo gishinzwe gutanga amaraso byatumye y’umva ko akwiye gukora neza ku ruhande rwe nk’igihe na we abonye ngo atange umusanzu we mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Narinze izamu ryanjye, ubwo numvise ko niba umusirikare, umupolisi, abacuruzi n’abandi bose barimo gukora akazi kabo neza ku rwego rushimishije, nanjye numvise ko ari amahirwe mbonye yo gucunga izamu ryanjye cyane cyane ku maraso ni yo nshingano ya mbere numvise ko mfite.”
Ahantu hatandukanye yagiye agaragara aganira n’itangazamakuru, akunda kuvuga ko kuba umuganga abifata nk’umuhigo yesheje kuko yari yari yarahaye isezerano nyina ko azaba Muganga akamuvura. Ibi yabimubwiye ubwo yamusuraga kwa sekuru arwaye igifu.

Ababyeyi ba Tom Close bombi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu.