igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo
AMAKURU

Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 7, 2025 9:04 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira. Yagize ati ibi biganiro ntaho bihuriye n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rugiye gusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu kiganiro yahaye televiziyo France 24 ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro byahuje u Rwanda na USA byabereye i Washington DC nyuma y’uko ku itariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC basinyanye amasezerano y’amahame rusange agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Yasobanuye ko nyuma y’iyo nama, intumwa z’u Rwanda zagumye muri Amerika gukomeza ibiganiro byihariye na USA ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubukungu, politiki, n’ubuzima. Ati: “Ibi ni ibiganiro bishingiye ku mubano wacu na USA, ntaho bihuriye n’ibyo RDC yagiranye na Amerika.”

Amb. Nduhungirehe yanatangaje ko u Rwanda rufite icyizere cy’uko amahoro n’umutekano bizagerwaho mu Burasirazuba bwa Congo, cyane ko nta nzitizi zikiri mu masezerano y’amahoro ategerejwe gusinywa hagati y’ibihugu byombi. Yongeyeho ko umushinga w’ayo masezerano wamaze gushyikirizwa USA n’impande zombi ku itariki ya 5 Gicurasi 2025, kandi ko wahujwe n’inzobere ziga ku by’umutekano.

Biteganyijwe ko mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bazasubira i Washington DC gusuzuma mu buryo burambuye ibyo amasezerano arimo mbere y’uko asinywa n’Abakuru b’Ibihugu mu kwezi kwa Kamena 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’abaturanyi barwo, by’umwihariko RDC, ari na yo mpamvu rwiyemeje kwinjira mu mishyikirano igamije kubaka amahoro arambye.

Yagarutse ku masezerano ya Luanda, avuga ko Perezida Kagame atitabiriye iyo nama kuko nta masezerano yari ateganyijwe kuhakorerwa, cyane ko Guverinoma ya Congo yari yanze kuganira n’umutwe wa M23. Yemeje ko mu nama iheruka yabereye i Doha muri Qatar, hari intambwe yatewe kuko RDC yemeye kuganira na M23.

Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko ibiganiro bigamije amahoro bikomeje gushyigikirwa n’ibihugu bikomeye nka USA, Qatar ndetse n’imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yavuze ko Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo, ari umwe mu bayobozi bashyizweho n’AU kugira ngo bayobore ibiganiro bigamije amahoro, ndetse ko yitabiriye inama yabereye i Doha iheruka.

Minisitiri Nduhungirehe yashimye ko ibiganiro birimo gukorwa bitanga icyizere cy’uko amahoro ashoboka, ashimangira ko ibiganiro bya Doha, Washington, EAC na SADC byose bizuzanya mu gushaka umuti urambye ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo. By’umwihariko yagarutse ku mutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’imwe mu nzitizi u Rwanda rugomba guhagurukira.

Yasoje avuga ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro hagati ya RDC na M23, nk’uko rwakomeje gusaba ko Abanyekongo ubwabo baganira kugira ngo bacyemure ibibazo byabo mu mahoro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Buhinde buri gukoresha intwaro karabutaka mu ntambara ihanganyemo na Pakistan
Next Article Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Abantu barenga 60 bahitanywe n’igitero cya Israel muri Palestine

Mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi rishyira ku wa 15, Abanya-Palestina 62 bishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Israel…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha

CedricUmwe mu bantu 17 bakurikiranyweho kwiba Umunyamideli Kim Kardashian ubwo yari muri hotel mu Bufaransa, yatangaje ko agiye kwemera uruhare…

1 Min Read
AMAKURU

Nyarugenge: Umugore yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi we bapfa ko yasanze ari kuvugana n’umugabo we

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya ntizarangira vuba – James David Vance

James David Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko  intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?