Abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, bakaba barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa ROVIZASI Divine wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya GS Gahurire giherereye mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uwo mukobwa, se yamwohereje gushaka ubwatsi bw’inka mu masaha ya saa cyenda z’amanywa (15h00) ku wa gatanu tariki 11 Mata 2025, amubwira ko atebuka kugira ngo asigare ku rugo, se abone uko ajya ku rusengero, se arategereza ko agaruka aramubura nibwo yafashe icyemezo cyo kujya kumushaka, abonye saa kumi n’imwe (17h00) zigeze akomeza gushakisha afatanyije n’umugore we, amubona saa moya na makumyabiri (19h20) basanga umwana yapfuye bamugeretseho ibuye bicyekwa ko mbere yo kumwica babanje ku musambanya.Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu mukobwa.