igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ngoma: Umugabo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufungira umuturage iwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ngoma: Umugabo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufungira umuturage iwe
AMAKURU

Ngoma: Umugabo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufungira umuturage iwe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 6, 2025 10:56 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nkundumukiza Fiston, uri gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera icyaha akekwaho cyo gufungira mu rugo rwe mugenzi we amushinja ko amurimo amafaranga angana na 570,000 Frw, kandi akamubwira ko atazamurekura atabanje kuyamwishyura.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mukibimba, mu Kagari ka Akagarama, Umurenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma, bikaba byamenyekanye ku wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025.

Uwo Nkundumukiza yafungiye mu rugo rwe ni Niyibizi Célestin, umugabo w’imyaka 49, ukomoka mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Ndego. Niyibizi yari amaze iminsi ibiri afungiye mu rugo rwa Nkundumukiza, nyuma yo kumujyana ku ngufu avuye iwabo i Kayonza ku itariki ya 3 Gicurasi 2025, nk’uko bivugwa.

Amakuru avuga ko aba bagabo bombi basanzwe baziranye kandi bakorana, cyane cyane mu bijyanye no gucuruza inka. Nkundumukiza avuga ko amafaranga yishyuza Niyibizi yayamuhaye ubwo yamucururizaga inka mu Mujyi wa Kigali, hanyuma akamubura. Nyuma yo kumubura igihe kirekire, yaje kumushakisha iwabo, aramufata amuzana kuri moto, amufungira iwe abwira ko atazamufungura atamwishyuye amafaranga yose amurimo.

Amakuru y’iki kibazo yageze ku nzego z’ibanze n’iz’umutekano, bajya iwe barafungura Niyibizi, banamusaba ko yakwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yemeje iby’iyi nkuru, ashimangira ko Nkundumukiza Fiston yahise atoroka ubwo aya makuru yamenyekanaga, akaba kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru yari atarafatwa, ariko inzego zibishinzwe zikaba zikomeje kumushakisha.

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko kwihanira bitemewe n’amategeko, abasaba kujya bihutira kugana inzego zishinzwe ubutabera mu gihe bagize ikibazo.

Yagize ati: “Ntabwo abaturage bafite uburenganzira bwo kwihanira kuko dufite inzego zishinzwe kubakemurira ibibazo. Bagomba kuzigana zikabarenganura aho gufata amategeko mu biganza. Bakwiriye kugana RIB bagatanga ibimenyetso, niyo ifite inshingano zo gukurikirana ibyaha.”

Iki gikorwa cyo gufungira mu rugo ryateje impaka mu baturage, benshi bagaruka ku kibazo cy’uko hari abantu bagifite imyumvire yo kwifatira ibyemezo aho kugana inzego z’ubutabera, ibintu abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bagaragariza ko bikwiye gucika burundu mu muryango nyarwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira
Next Article Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yarezwe ibyaha bitandatu bikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nigeria: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu banashimuta abaturage benshi

Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu ku mudugudu wa Kuru-Kuru mu Karere ka Maru muri Leta ya…

1 Min Read
AMAKURU

Ese koko Donald Trump Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika yaba arwaye mu mutwe ?

Donald Trump, Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika, yakorewe isuzuma ry’ubuzima bwe harimo n’ubwo mu mutwe, rya mbere kuva yatangira…

1 Min Read
AMAKURU

Dore impamvu ikomeye yatumye ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hafungwa

Kuwa 17 Gicurasi 2025, Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB mu ibaruwa rwandikiye, Mgr Dr. NTIVUGURUZWA Balthazar Umwepisikopi wa Diocese Gatolika ya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzania: Abayobozi b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi barisezeye

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chadema, ryahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko abantu 13 bo mu bayobozi bakuru baryo beguye…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?