igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nigeria: Abasirikare 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nigeria: Abasirikare 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro
AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Abasirikare 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 27, 2025 9:10 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abasirikare bacyo 12 bishwe mu gitero gikomeye bagabweho n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’igihugu, hafi y’umupaka wa Mali na Burkina Faso.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, mu gace ka Sakoira, ahari ikigo cyihariye cy’umutwe w’ingabo udasanzwe za Nigeria. Iki kigo giherereye hafi y’imipaka y’ibihugu bitatu bya Afurika y’Uburengerazuba, ahazwi nk’agace kabayemo ibikorwa by’intagondwa n’imitwe yitwaje intwaro imyaka myinshi ishize.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Nigeria, ryagaragaje ko aba barwanyi bagabye igitero gitunguranye, bakica abasirikare 12, ndetse abandi barakomeretse bikomeye. Igisirikare cyavuze ko abagabye iki gitero ari “abaterabwoba”, batavuzwe amazina ariko bikekwa ko baba bafite aho bahurira n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri Al-Qaida cyangwa Leta ya Kiyisilamu.

Iki gitero kibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ikindi gitero cyahitanye abasivili 44, kigabwe mu gace kari ku mupaka, kikitirirwa umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu muri Sahara (ISGS). Icyo gihe, Leta ya Nigeria yashinje ISGS kuba inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.

Nigeria kimwe n’ibihugu bituranye na yo nka Mali na Burkina Faso, bimaze imyaka irenga icumi bihanganye n’ibibazo by’umutekano muke byatewe n’imitwe y’iterabwoba. Iyi mitwe irimo ibice bikorana bya hafi na Al-Qaida ndetse na Leta ya Kiyisilamu (ISIS).

Ibibazo by’umutekano byarushijeho gukomera nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakurikiranye mu bihugu bitanu byo muri Afurika y’Uburengerazuba mu myaka yashize. Nyuma y’ihirikwa, ubutegetsi bushya bw’ibi bihugu bwirukanye ingabo z’u Bufaransa, zari zisanzwe ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, maze bitabaza abacanshuro b’Abarusiya, cyane cyane abakorana n’itsinda rya Wagner, kugira ngo babafashe mu bikorwa byo kongera kugarura umutekano.

Ibi bihugu bitanu byaje no kwihuza mu muryango mushya bise Alliance des États du Sahel (AES), nyuma yo kwitandukanya n’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO (ECOWAS). Uyu muryango mushya waje kugira intego yo gukomeza gufatanya mu by’umutekano n’iterambere, nyuma y’uko ibihugu byabo byari bimaze igihe binengwa gukorana n’ibihugu by’amahanga batagishaka kugenderaho.

Kugeza ubu, igisirikare cya Nigeria kiravuga ko cyatangiye ibikorwa byo guhiga no kurwanya abo bitwaje intwaro bagabye igitero, mu rwego rwo kugarura umutekano muri kariya gace kari gasanzwe karugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hamenyekanye agace abarwanyi ba AFC/M23 bikuyemo ko muri Kivu y’Amajyepfo
Next Article Liverpool FC yegukanye Shampiona Y’abongereza Premier league 2024/2025
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke

Bamwe mu bacururiza mu isoko ry’Ingenzi riherereye mu Karere ka Huye, baratabariza ubuyobozi bwaryo n’inzego z’umutekano, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura…

3 Min Read
AMAKURU

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Indege yavaga muri Kenya igiye muri Tanzania yasubitse urugendo igitaraganya

Indege ya Sosiyete ya Kenya Airways yategetswe gusubira inyuma kubera impugenge z’uko hashobora hari umuzigo wamenega ibintu bishobora kwangiza ubuzima…

1 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye

Umuherwe Sir Jim Ratcliffe kuva yagura ikipe ya Manchester United, amaze guhomba hafi ¼ cy’umutungo kuko umutungo we dore ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?