Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, yasezeye ku mugaragaro ikipe ya Kaizer Chiefs, imwe mu makipe akomeye kandi akunzwe cyane muri Afurika y’Epfo, nyuma y’umwaka umwe ayikinira
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Mbere, Fiacre yavuze amagambo yuje ishimwe n’icyizere cy’ejo hazaza, agira ati:
“Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima. Ndashima buri wese twabanye, byari iby’agaciro. Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora (Luka 1:37). Mwarakoze cyane muryango wa Amakhosi.”
Yavuze ko nubwo atabonye umwanya uhagije wo kugaragaza impano ye mu kibuga, yagize amahirwe yo gukura no kwiga byinshi ku bijyanye n’umwuga wa ruhago, byatumye ahava afite isomo rikomeye ryo kwihangana no gukomeza gutera imbere.
Ntwari yageze muri Kaizer Chiefs mu mpeshyi ya 2023 avuye muri TS Galaxy, nayo yo muri Afurika y’Epfo, aguzwe asaga miliyoni 400 z’amanyarwanda. Mbere yaho, yari yaranyuze muri Marine FC, APR FC, na AS Kigali, urugendo rugaragaza iterambere rikomeye mu mwuga we.
Nubwo yaje afite icyizere cyo kuba umunyezamu wa mbere, ibihe ntibyagenze nk’uko byari byitezwe. Yatangiye kugaragaza intege nke mu mikino imwe n’imwe, aho hari n’aho yashinjwe kugira uruhare mu gutsindwa kw’ikipe, bimutera gusubira ku ntebe y’abasimbura.
Ariko ibyo ntibyaciye intege Fiacre. Mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni umwe mu nkingi za mwamba, ndetse aherutse kwizerwa nk’umunyezamu wa mbere mu mikino itandukanye mpuzamahanga. Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche aherutse gutangaza ko hari amakipe yo hanze ya Afurika, harimo ayo mu Bufaransa, yagaragaje ubushake bwo kumusinyisha.
Nubwo atabonye umwanya uhagije mu kibuga, Fiacre yasoje urugendo rwe muri Kaizer Chiefs atwaranye n’iyi kipe igikombe cy’igihugu, kigaragaza uruhare rwe n’ubwitange mu ikipe.
Urugendo rwe muri Kaizer Chiefs rwamubereye ishuri ry’ingenzi. Yatangiye nk’inzozi z’umukinnyi ushaka kugera kure, anyura mu bibazo bitoroshye, ariko ubu asezeye yiteguye intambwe nshya, itangiye n’icyizere, yifitemo icyizere cy’uwize amasomo akomeye atangwa na ruhago.
Fiacre ntiyavuye muri Kaizer Chiefs nk’utsinzwe – yavuye nk’uwakuze, witeguye gukomeza kurwana intambara nshya, ashaka kurushaho kwiyubaka no guhagararira neza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.