igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ntwari Fiacre yasezeye muri Kaizer Chiefs, yitegura urugendo rushya muri ruhago
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Ntwari Fiacre yasezeye muri Kaizer Chiefs, yitegura urugendo rushya muri ruhago
IMIKINO

Ntwari Fiacre yasezeye muri Kaizer Chiefs, yitegura urugendo rushya muri ruhago

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 27, 2025 4:20 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, yasezeye ku mugaragaro ikipe ya Kaizer Chiefs, imwe mu makipe akomeye kandi akunzwe cyane muri Afurika y’Epfo, nyuma y’umwaka umwe ayikinira

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Mbere, Fiacre yavuze amagambo yuje ishimwe n’icyizere cy’ejo hazaza, agira ati:
“Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima. Ndashima buri wese twabanye, byari iby’agaciro. Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora (Luka 1:37). Mwarakoze cyane muryango wa Amakhosi.”

Yavuze ko nubwo atabonye umwanya uhagije wo kugaragaza impano ye mu kibuga, yagize amahirwe yo gukura no kwiga byinshi ku bijyanye n’umwuga wa ruhago, byatumye ahava afite isomo rikomeye ryo kwihangana no gukomeza gutera imbere.

Ntwari yageze muri Kaizer Chiefs mu mpeshyi ya 2023 avuye muri TS Galaxy, nayo yo muri Afurika y’Epfo, aguzwe asaga miliyoni 400 z’amanyarwanda. Mbere yaho, yari yaranyuze muri Marine FC, APR FC, na AS Kigali, urugendo rugaragaza iterambere rikomeye mu mwuga we.

Nubwo yaje afite icyizere cyo kuba umunyezamu wa mbere, ibihe ntibyagenze nk’uko byari byitezwe. Yatangiye kugaragaza intege nke mu mikino imwe n’imwe, aho hari n’aho yashinjwe kugira uruhare mu gutsindwa kw’ikipe, bimutera gusubira ku ntebe y’abasimbura.

Ariko ibyo ntibyaciye intege Fiacre. Mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni umwe mu nkingi za mwamba, ndetse aherutse kwizerwa nk’umunyezamu wa mbere mu mikino itandukanye mpuzamahanga. Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche aherutse gutangaza ko hari amakipe yo hanze ya Afurika, harimo ayo mu Bufaransa, yagaragaje ubushake bwo kumusinyisha.

Nubwo atabonye umwanya uhagije mu kibuga, Fiacre yasoje urugendo rwe muri Kaizer Chiefs atwaranye n’iyi kipe igikombe cy’igihugu, kigaragaza uruhare rwe n’ubwitange mu ikipe.

Urugendo rwe muri Kaizer Chiefs rwamubereye ishuri ry’ingenzi. Yatangiye nk’inzozi z’umukinnyi ushaka kugera kure, anyura mu bibazo bitoroshye, ariko ubu asezeye yiteguye intambwe nshya, itangiye n’icyizere, yifitemo icyizere cy’uwize amasomo akomeye atangwa na ruhago.

Fiacre ntiyavuye muri Kaizer Chiefs nk’utsinzwe – yavuye nk’uwakuze, witeguye gukomeza kurwana intambara nshya, ashaka kurushaho kwiyubaka no guhagararira neza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Lula wa Brésil yavuye mu bitaro nyuma yo kwitabwaho n’abaganga
Next Article Joseph Kabila yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kigenzurwa n’ihuriro AFC/M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves

Manchester United yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Brésil, Matheus Cunha, imukuye muri Wolverhampton Wanderers kuri miliyoni 62,5£. Kuri iki Cyumweru, tariki…

1 Min Read
IMIKINO

Umuyobozi muri ‘FIFA’ ntiyishimiye inyifato y’abafana ba Marine FC bagaragaje ku mukino wa Rayon Sports

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku kibuga mu Ishyirahamwe rya ruhago ku isi “FIFA” Bwana Bonnie Mugabe yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’abafana…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

El Clasico: Bisabye ko Real Madrid na FC Barcelona bakina igice cya 3, iminota 30 yongerwa ku mukino (Extra time)

Aya makipe yombi yahuriye ku mukino, bibaye ngombwa ko ashyirirwaho iminota 30 kugira ngo haboneke uwegukana igikombe cya Copa del…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs

Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?