Ntwari Fiacre Umunyezamu mpuzamahanga ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, (Amavubi)Ntwari Fiacre, yasezeye muri Kaizer Chiefs mu Cyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe atagirirwa ikizere cyo kubanza mu kibuga.
Mu ijoro ryo kuri Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, abinyujiji ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye buri wese babanye muri iyi kipe amazemo umwaka umwe wonyine.
Ntwari Fiacre yagize ati “Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima. Ndashima buri wese twabanye, byari iby’agaciro. Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora (Luka 1:37). Mwarakoze cyane muryango wa Amakhosi.”
Umunyarwanda Ntwari Fiacre ubwo yageraga muri Kaizer Chiefs, yinjijweibitego bisaga 11 mu mukino irindwi yonyine, biri mu byagize uruhare mu gutakarizwa ikizere n’umutoza Nasreddine Nabi, Nyuma umwanya wa mbere ufatwa na Bruce Bvuma aza asimburwa na Brandon Peterson.
Adel Amrouche, Umutoza w’Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi, aherutse kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cya FAR Post, atangaza ko nubwo Ntwari Fiacre yagize umwaka w’imikino mubi, ariko yizeye ko urwego rwa rwe ruzazamuka dore ko ari no kumushakiraindi kipe nziza yakomezanya na yo.
Ntwari Fiacre kuri ubu ufite imyaka isaga 25 yifuzwa n’amakipe menshi y’i Burayi no muri Arabie Saoudite, bityo izamwegukana akazayerekezamo mu gihe isoko ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi itaha rizafungurwa hakamenyekana ikipe uyu munyezamu w’Amavubi azakinira.
