igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 26, 2025 12:39 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umugabo wari utuye mu karere ka Nyamasheke yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima bigakekwa ko uwagerageje kumwica ariwe wagarutse akamwambura ubuzima

Mu Mudugudu wa Mpishyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 wari utuye hamwe n’umugore we wa kabiri, bafitanye umwana w’ukwezi n’igice. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, mu masaha ya Saa Mbili n’igice.

Uyu mugabo yari amaze ukwezi n’igice atandukanye n’umugore we mukuru, akaba yari asigaye abana n’umugore we wa kabiri. Umugore w’imyaka 40 waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko ari inshuro ya kabiri uwo mugabo bagerageza kumwica, kuko ku wa 21 Mata 2025 yari amaze guterwa mu rugo. Kuva ubwo, bakeka ko uwamwishe ari we wagize wagarutse akamukorera ubwo bwicanyi.

Mu gihe umugore yaganiraga n’abaturanyi, yavuze ko yumvise umugabo atatse rimwe, maze agasohoka asanga yamaze kubura ubuzima. Niko guhita atabaza abaturanyi ndetse n’ubuyobozi kugira ngo hakorwe ubutabazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababikoze, kandi ko ubuyobozi butazahwema gukurikirana iki kibazo. Yavuze ko kuba mu minsi ishize harishwe undi muturage muri aka gace, bikwiye kugira ingaruka ku mutekano w’umudugudu, bityo hakaba hari gahunda yo kurushaho gukaza umutekano muri aka gace kugeza igihe abazira ubu bwicanyi bazagaragariye.

Nyuma y’uru rupfu, umurambo w’umugabo wajyanywe mu bitaro bya Bushenge kugira ngo hakorwe isuzuma ry’urupfu mbere y’uko ushyingurwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi
Next Article Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni…

3 Min Read
Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi
AMAKURUPOLITIKE

Menya byinshi byihariye ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine)

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y’u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka…

15 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump yarakariye Putin, Ateguza Uburusiya ibihano bikomeye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yarakariye bikomeye Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, nyuma y’amezi ashize…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Hari impungenge ko amatora atazaba kubera ibura ry’igitoro

Impuzamashyaka Burundi Bwa Bose yatangaje ko bafite impungenge ko amatora y'abagize inteko ishinga amategeko ateganijwe kuba mu mezi ari imbere…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?