Musanababo Esther w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu mugozi wa supaneti na Mukamurenzi Jeannette wari uje kuharahura umuriro, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru mu Murenge wa Kanjongo, aho arwariye.
Umuturanyi wabo wavuganye na Imvaho Nshya dukesha iy’inkuru bikimara kuba, yavuze ko uyu mukecuru yari asanzwe agirana amakimbirane n’umuhungu we n’umukazana we, ari we ubiyenzaho, bahinga imyaka akayisarura, yahinga akabarengera, agahora abateza umutekano muke.
Ati: “Yanigeze kugenda abasarurira imyaka bamujyana ku Biro by’Akagari, bamusaba kutazongera baramubabarira arataha ariko n’ubundi ingeso ntiyayireka, agakomeza kujya abuza amahoro umuhungu we n’umukazana we kuko banaturanye, akanavuga mu bantu ko umunsi umwe bazasanga yiyahuye.”
Yakomeje asobanura ko ngo nk’uko yabivuze bagize ngo ni ibikino, mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abana be bato babana bagiye gukina ari wenyine mu rugo kuko nta mugabo agira, umuhungu we adahari, umukazana we ari mu mirimo yo mu rugo y’umugoroba atamenye ibyo ari byo, afata supaneti ayizinga neza mo ikiziriiko ajya mu nzu, ntiyakinga arimanika, ku bw’amahirwe akizwa n’umuturanyi we wari uje kurahura umuriro.
Ati: “Umuturanyi we witwa Mukamurenzi Jeannette yaje kuharahura umuriro yumva umukecuru ameze nk’urwana n’ibintu byamunigaga, hadakinze, amuhamagaye yumva ntavuga, yinjiye arebye asanga yimanitse muri iyo supaneti anagana.”
Undi wo mu muryango w’uwo mukecuru na we yagize ati’’ Yahise adutabaza turaza tumukuramo atarapfa ariko yanegekaye bishoboka ko yari amaze akanya awishyizemo akirwana na wo. Twafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Ruheru mu Murenge wa Kanjongo, ubu ni ho akiri aragenda agarura agatege.’’
Bavuga ko batamenye icyaba cyabimuteye nyirizina, niba bifitanye isano n’uko yahoraga abyigamba, cyangwa hari ikindi cyabimuteye, bagasaba ubuyobozi bw’Umurenge kuzamuganiriza neza akavuga impamvu, yaba ari iyo mu muryango bakayikemura,akanakurukiranirwa hafi kuko n’ubundi ashobora kuzahengera ari wenyine akiyahura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, avuga ko uretse ibyo bibazo yagiranaga n’umuhungu we n’umukazana we, nta kindi kibazo bazi yari afite cyatuma afata icyemezo kigayitse.
Ati: “Ubwo atapfuye namara koroherwa neza tuzamwegera tumuganirize, tumubaze neza icyabimuteye, afashwe anagirwe inama yo gukunda ubuzima, ntazongere gutekereza kubwiyambura.’’
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose n’ibindi byatuma umuntu agera aho gutekereza kwiyambura ubuzima.
Yashimiye Mukamurenzi Jeannette watabaje bakamukuramo ari muzima.
Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babona hari utangiye guhindura imyitwarire, byaganisha ku kwiyahura cyangwa kugirira undi nabi, bagafashwa n’ababishinzwe bakaganirizwa bitaragera aho biyahura.