igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura
AMAKURU

Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 25, 2025 9:51 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umwana w’umukobwa washinjwaga na nyina ko yabaye mukeba we yahisemo kwiyahura mu mugezi asangwa ku nkombe y’amazi yahapfiriye

Mu Mudugudu wa Kalambi, Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli, haravugwa inkuru ibabaje y’umukobwa wapfuye nyuma yo gutangaza ko afite gahunda yo kwiyahura. Ibi byabaye ku wa 25 Mata 2025.

Nk’uko bivugwa n’abaturage bo muri ako gace, ku mugoroba wo ku wa 24 Mata, saa kumi n’ebyiri, uwo mukobwa wari usanzwe akora mu mirima y’icyayi ya Gisakura, yasohotse mu rugo yerekeza ku gasanteri, ntiyongera kugaruka.

Bucyeye bwaho, umurambo we wabonetse ku nkengero z’umugezi, bikekwa ko yaba yiyahuye. Abaturage bavuga ko yari amaze iminsi agaragaza intimba no kuvuga amagambo agaragaza agahinda, ndetse akavuga ko ashobora kwiyambura ubuzima.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeli bwatangaje ko hari amakuru bakesha abaturanyi avuga ko uwo mukobwa yari afite ibibazo bikomeye mu muryango, by’umwihariko n’umubyeyi we. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uwo murenge, Habarurema Cyprien, yavuze ko nyakwigendera yajyaga avuga ko nyina amuhoza ku nkeke, amushinja kuba umugore wa se, ari byo bikekwa ko byaba byaramurenze bigatuma afata icyemezo cyo kwiyahura.

Yagize ati: “Twakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bibaye ndanze bishobora gutera urupfu. Ababyeyi turabibutsa kutabera abana intandaro y’agahinda cyangwa ngo babajyane mu makimbirane bafite n’abandi.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rubavu: Abagabo bane barimo umukongomani bafashwe bakekwaho gukora no gukwirakwiza amadolari y’amiganano
Next Article Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Amakuru simeza muri Inter Milan na FC Barcelona biraza guhura

Ikipe ya FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu mukino utoroshye wo kwishyura wa UEFA Champions League. Kuri uyu…

2 Min Read
AMAKURU

Turahirwa Moses yagaragarije urukiko impamvu ikomeye ituma atareka urumogi

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2025, Umuyobozi akaba n’uwashinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses,…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli

Umutwe wa Hamas watangaje ko ugiye kurekura imbohe y’umunya-Israel ariko ifite ubwenegihugu bwa Amerika hagamijwe kwerekana ubushake mu gushakira amahoro…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uburusiya: Ibibuga by’indege mu burusiya byagabweho ibitero bikomeye

Mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ibibuga by’indege bine byafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Ukraine igabye ibitero bya drone ku nshuro…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?