igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica
AMAKURU

Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 25, 2025 11:07 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umugabo utuye mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’umwana we afatanyije n’u,ugore we ubu akaba ari indembe arwariye ku bitaro

Umuturanyi w’umuryango utuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke yatangarije Imvaho Nshya ko uyu muryango umaze igihe kinini ubanye nabi, umugabo ashinja umugore we uburaya naho umugore amushinja ubusinzi bukabije.

Ibyabaye kuri Simbizi Zablon ni urugero rubabaje rw’ayo makimbirane. Yavuze ko yakubiswe agakomereka bikomeye ubwo yatahaga mu masaha ya saa saba z’ijoro yasinze, agasanga umugore amutonganya. Intonganya zahinduye urugomo, maze umugore afatanyije n’umuhungu wabo w’imyaka 21 baramukubita bikomeye kugeza bamugize intere.

Simbizi ubu ari kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rangiro. Avuga ko amaze imyaka 25 asezeranye n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko, bafitanye abana batandatu. Ahamya ko afite ibimenyetso by’uko umugore amuca inyuma, ibintu byatumye ahunga urugo akamara amezi abiri i Tyazo ngo agire amahoro.

Yagize ati: “Maze amezi abiri ntari mu rugo, ngarutse nsanga umugore yagiye. Nasanze yaragiye kubana n’umugabo nakekaga ko bamaze igihe baryamana, ndetse bari barimukodeshereje inzu i Kamatsira mu Kagari ka Gakenke.”

Nyuma y’igihe gito, Simbizi ngo yaje gusubirana n’umugore we, birangira amucyuye iwabo. Bavugaga ko barimo gutangira bundi bushya, bakaba bari bamaze amezi atanu babanye mu mahoro.

Gusa amahoro ntiyarambye, kuko ku munsi wa nyir’izina w’urugomo, Simbizi avuga ko yari yagiye mu rugo rw’umuturanyi gusangira, akaza gutaha bucece. Umugore yamubajije aho avuye, ibisubizo bitamunyuze, maze bararwana. Umuhungu wabo na we yaje kubatera inkunga, azana ibikoresho birimo ikibando n’umuhini, baramukubita bikabije.

Simbizi yagize ati: “Bankomerekeje hejuru y’ijisho ubu ntiribona, umubiri wose wuzuye ibikomere, no kujya mu bwiherero bituma amaraso.”

Nubwo yahohotewe, Simbizi avuga ko atifuza ko umugore n’umuhungu we bafungwa, kuko abona bitazamufasha. Yifuza ko babareka bakisubirira mu rugo bagakemura ibibazo mu mahoro.

Yagize ati: “Nifuza ko twiyunga nk’uko n’uwo mugabo wari waramuncyuye twiyunze, ubu ni inshuti yanjye. Imibereho ya jyenyine sinayishobora.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, Mukankusi Athanasie, yemeza ko amakimbirane mu miryango akiri ikibazo gikomeye muri aka karere.

Yagize ati: “Nubwo dushyiraho imbaraga nyinshi mu gukemura ibi bibazo, amakimbirane aracyagaragara. Twibutsa abaturage ko imibanire mibi ibangamira iterambere n’umutekano mu ngo.”

Yakomeje asaba abaturage guhitamo inzira y’amahoro no kugana ubutabera aho gukemura ibibazo binyuze mu makimbirane cyangwa urugomo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura
Next Article Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Abasirikare 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abasirikare bacyo 12 bishwe mu gitero gikomeye bagabweho n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’igihugu, hafi…

3 Min Read
AMAKURU

Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, habaye impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Mururu, Akarere…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs

Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Ari Guhonyora Amasezerano yo Kutazatera u Rwanda – Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yise…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?