Mwarimu Siborurema Amiel w’imyaka 25 wari urimo yigisha mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza muri GS Rurembo, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke yatunguwe no kwakira uruhinja rw’amezi 3 yari azaniwe mu cyumba cy’ishuri na Nyirantabaruye Béatrice w’imyaka 19 avuga ko barubyaranye,ahita yirukanka.
Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri GS Rurembo.
Umuyobozi w’iri shuri Nsengimana Aimable, yabwiye Imvaho Nshya ko na we yatunguwe n’iyo nkuru, ahamagarwa abwirwa ko hari umukobwa uje agaha umwarimu uruhinja amusanze mu ishuri agahita yirukanka.
Ati: “Abarimu bampamagaye bibaza ibibaye bibayobeye, bambwira ko umukobwa yaje akarunguruka muri sale y’abarimu, agahita yigendera ari ubwa mbere bari bamubonye anacigatiye uruhinja mu ntoki, ntibabyitaho, bagira ngo ni uje gushaka umuyobozi.’’
Abarimu bari muri iyo sale batunguwe n’urusaku rwinshi rwahise ruba mu mwaka wa 5 w’abanza,umwarimu asohokana uruhinja mu ntoki avuga ati’ Bansigiye uruhinja mu sihuri.’
Ati: “Sinzi niba umukobwa yari yaje yabiteguye, yahise abura kuko yinjiye mu ishuri ararumuhereza ati akira umwana wawe. Umwarimu aramwakira.
Naraje nsanga yabuze uko yifata n’uko arufata kubera n’urusaku no kureka amasomo byahise bikurikiraho, mugenzi we w’umwarimukazi ararumwaka aba ari we uruterura.
Avuga ko bashakishije nyina w’uruhinja hafi aho baramubura, bifashishije ubuyobozi nyuma gato umukobwa aba araje, hanaza umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Karambi n’inzego z’umutekano babaza umukobwa uburyo yatekereje kuzanira umwana se ari mu ishuri.
Uwo mukobwa wakoraga umurimo wo gusoroma icyayi, avuga ko uwo mwarimu ntacyo amufasha, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana yahisemo kumuzana ku ishuri ngo ikibazo gikemuke.
Ikibazo bakigiyemo, Siborurema Amiel yemera ataruhanyije ko umwana ari uwe, atamuhakana, bamubajije uburyo azajya amwitaho avuga ko amafaranga yabona y’indezo ari 5 000Frw ku kwezi, umukobwa avuga ko ayo ntacyo yamumarira.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Karambi Twizerimana Dany, yasabye ko Siborurema yajya atanga nibura amafaranga 50 000 mu kwezi, mwarimu avuga ko atayabona, yemera icyakora ko yajya yikokora agatanga amafaranga 20.000, akazatangira kuyatanga ku wa 30 Kamena 2025, anemera kwiyandikishaho umwana.
Aya mafaranga akazayatanga mu mwaka wose nyuma amasezerano akazahinduka bitewe n’ibyo umwana azaba akenera icyo gihe, mwarimu yakwica amasezerano akazakurikiranwa n’ubutabera.
Yarabyemeye aranabisinyira n’umukobwa arasinya n’abayobozi bari bahari.
Imvaho Nshya yanaganiriye n’uwo mukobwa Nyirantabaruye Béatrice wazanye uruhinja.
Ati: “Twari inshuti zikomeye kuko iwacu n’aho uwo mwarimu yari acumbitse twari duturanye, nkaba naramwirekuriye kuko nabonaga uyu mwarimu ankunda, aza no kuntera inda ariko mubwiye ko numva nshobora kuba ntwite aramutwama, icyo gihe inda ifite ukwezi.”
Yavuze ko ku mezi 2,5 yagiye ku gipimo, aje arabimubwira yumva byo abyakiriye neza, ariko ntibongera kuvugana kugeza ubwoinda yagize amezi 8.
Yakomeje asobanura ko nyuma yo kubyarira ku bitaro bya Kibogora, umwana yagize ibibazo ahamara ibyumweru 2 ataramugeraho. Anavuye mu bitaro, abonye atamwitayeho njyana ikibazo ku Murenge, baramuhamagara yemera umwana anemera kumfasha ariko nta na kimwe yakoze, ahitamo kumushiyira umwana ku ishuri.
Ati: “Natekereje ko kugira ngo yumve ko ibyo akora atari byo namushyira umwana ku ishuri ari mu masomo. Naramumushyiriye ngaruka mu rugo kwahira ubwatsi bw’amatungo kuko ari hafi, abayobozi bampamagaye ndaza, yemera kuzuza inshigano ze z’indezo, aniyemeza kwandikisha umwana, uyu munsi ku wa 22 Gicurasi twajyanye ku Murenge turamwandikisha.”
Avuga ko yanyuzwe n’uburyo abayobozi bakemuye ikibazo kandi ko yizeye ko ibyo mwarimu yemeye azabyubahiriza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagenimana Narcisse, avuga ko bagikemuye, bizeye ko uyu mwarimu atazakinisha ubuyobozi, azuzuza inshigano ze nk’umubyeyi.
Ati: “Twaragikemuye, umwana ari mu muryango we, nyina aramufite, ari gufatanya na se kumurera, cyane cyane ko se amwemera, banamaze kumwandikisha mu bitabo by’irangamimerere, kuko twabahuje bakumvikana.’’
Yasabye abasore batera abakobwa inda kujya bemera kurera abana kuko umwana ni uburenganzira bwe kurererwa mu muryango. Abaturage bakajya batangira amakuru ku gihe aho babona uburenganzira bw’umwana buhungabana.