igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe
AMAKURU

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 3:20 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan ibilo 200.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 nibwo abatuye mu mudugudu wa Gatare, mu kagari ka Gahunda mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, babwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko mu ijoro ryo ku wa 06 Gicurasi 2025 rishyira ku wa 07 Gicurasi 2025 habaye igitero cy’abantu bataramenyekana bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro batema abantu mu buryo bukomeye.

Abaturage bavuga ko abo bantu bagabye igitero kuri kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa ALMAHA bikekwa ko bangije ibintu byinshi. Bakimara gutema abaturage n’imihoro bahise bacika.

Uretse gutema abantu umunani biganjemo abacukuraga amabuye y’agaciro, banatwaye amafaranga arenga miliyoni imwe banatwara amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan arenga ibilo 200.

Abo bagizi ba nabi kandi bateye akabari kari hafi aho bamena amacupa, ndetse banatwara amafaranga yari muri ako kabari arenga ibihumbi maganatanu (Frw 500,000), bakuramo inzugi, bica inkoko enye, batwara telefone zigezeweho (smart phones) eshanu, banangiza gaz batekereho, ndetse batema moto eshatu.

Abatemwe bose uko ari 8 umukuru ari mu kigero cy’imyaka 42 naho umuto ari mu kigero cy’imyaka 29.

Batandatu mu batemwe ni abacukuzi b’amabuye y’agaciro, umwe acuruza akabari, undi we acuruza resitora hafi aho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko abagabye kiriya gitero bataramenyekana, gusa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje iby’aya makuru.

Yabwiye UMUSEKE ati “Birakekwa ko abagizi ba nabi bateye ikompanyi icukura amabuye y’agaciro bagakomeretsa bamwe mu bakozi bayo, harakekwa kandi ko bibye amwe mu mabuye y’agaciro yitwa coltan n’amafaranga. Amakuru y’ibanze ni uko bamwe mu bakoze ibi ari abakozi bakoraga muri iyi kompanyi bakaza kwirukanwa kubera impamvu zitandukanye.”

SP Emmanuel HABIYAREMYE yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha bariya bagizi ba nabi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abatemye bariya bantu bavugaga ko bakoreshejwe n’iriya kompanyi, ariko ntiyabishyura neza.

Abatemwe barwariye ku bitaro bya Nyanza nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igisirikare cy’Ubuhinde cyatangaje ko abantu 15 bapfuye abandi 43 barakomereka
Next Article Kenya: Abasore b’Ababiligi bafatiwe mu bucuruzi butemewe bw’ibimonyo baciwe 7.700$
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye muri Syria

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye mu Murwa Mukuru wa Syria, Damascus, hafi y’Ingoro ikoreramo Umukuru w’Igihugu, mu…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko Amerika igabanya Abajenerali ifite ku kigero cya 20%

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yategetse igisirikare cy’igihugu kugabanya umubare w’Abajenerali n’abandi basirikare bakuru. Muri…

1 Min Read
AMAKURU

Nyagatare: Abagizi ba nabi batemaguye umurinzi w’ishuri baramwica

Hakorimana Gaspard, umugabo w’imyaka 36 wakoraga akazi k’izamu ahari kubakwa ishuri mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we

Simbizi Zablon w’imyaka 48 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke arembeye ku…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?