Mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, haravugwa urugomo rukabije rwakorewe umugabo witwa Gasigwa Jean Damascène, watemwe n’umuvandimwe we witwa Karemera Edouard, ku wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025, ahagana saa munani za mu gitondo
Abaturage baho batangaje ko amakimbirane hagati y’aba bagabo bombi yatangiye kera, nyuma y’uko Gasigwa aguze ubutaka bwa Karemera wari warafunzwe azira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka 19, Karemera yasabye ko asubizwa ubutaka bwe, ariko Gasigwa arabyanga.
Bamwe mu baturage bavuga ko kuva icyo gihe, aba bagabo batakibanye neza, ndetse ngo Karemera yagiye yumvikana avuga amagambo y’uko azihorera kuri Gasigwa. Umuturage umwe yagize ati: “Gasigwa yari agiye kurega abajura bamwibye igitoki, ahura na Karemera afite umuhoro amutemagura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Mukantaganzwa Brigitte, yemeje aya makuru avuga ko amakimbirane yabo yasembuwe n’uko Karemera yashinjaga Gasigwa gushyira itaka ku nzu ye, akamusaba kurikuraho, ariko Gasigwa akabyanga. Karemera yagejeje ikibazo ku baturanyi barabakemurira, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Gitifu Mukantaganzwa yavuze ko ubwo Gasigwa yashakaga kujya kuri moto ngo ave aho, Karemera yahise amutemagura mu buryo bukomeye.
Yagize ati: “Karemera Edouard yari amaze imyaka 19 afunzwe azira Jenoside, ubu akaba yongeye gufatwa nyuma y’ubu bugizi bwa nabi, aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamayaga kugira ngo iperereza rikomeze.”
Gasigwa Jean Damascène ubu arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUB) aho ari kwitabwaho n’abaganga.