Sigebigiyeho Valens w’imyaka 69 yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema umukobwa we bitewe n’amakimbirane bari bafitanye.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Gahunga mu Mudugudu wa Gituntu.
Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko uyu musaza bikekwa ko yatemye umwana we witwa Nyiransengimana Vestine w’imyaka 30 .Bikekwa ko uriya mukobwa yatemye mukase witwa Nsingizimana w’imyaka 46 bapfuye ihene, uriya mukobwa yari agiye kuzitura kwa se ahita akubitana na mukase batangira gutongana maze uriya mukobwa atema mukase naho se nawe aje gutabara ahita atema ku kirenge umukobwa we.
Abatuye muri kariya gace kandi bakomeza bavuga ko uriya mukobwa asanzwe afitanye amakimbirane na se umubyara ashingiye ku masambu,inzu,n’amatungo aho bashatse ko bagabana inzu se abanamo na mukase aho bari baragiye mu nkiko kugira ngo zibafashe kuko uriya umukobwa ari uwo ku mugore mukuru dore ko se yashatse abagore babiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio ,yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko RIB yatangiye iperereza.
Uriya musaza Sigebigiyeho yafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.Abakomeretse ku kaguru aribo umwana na mukase bo bakaba bajyanwe ku kigonderabuzima cya Mweya kugira ngo bitabweho n’abaganga.