Umushumba w’amatungo magufi (ihene) wo mu karere ka Nyanza arakekwaho gusambanya itungo ry’inkoko rigapfa.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyagatovu, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 18, ubwo kuwa 18 Gicurasi 2025, yari asoje inama yari yaremesheje, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umwe muri ba Mutwarasibo,yageze iwe asanga itungo rye ry’inkoko ryapfuye.
Uyu avuga ko yihutiye kumumenyesha ariko umushumba wa Mutwarasibo aramwikanga, ajya mu yindi nzu yari asanzwe abamo.
Mudugudu akomeza avuga ko yohereje ushinzwe umutekano mu rugo rwa Mutwarasibo,agezeyo umushumba arahamagazwa, aza yambaye ubusa ndetse n’inkoko yari yazanye amaraso mu kibuno, yanapfuye babona ko yari yayifashe ku ngufu.
Umukuru w’Umudugudu ati”Barebye ku gitsina cy’umushumba babona hariho amaraso maze uwo mushumba bahita bumuzana mu nama aho twayikoreraga.”
Uriya mukuru w’umudugudu yakomeje avuga ko umushumba nawe ubwe yemera ko yasambanyije iriya nkoko kugeza ipfuye.
Umukuru w’umudugudu yemeje ko yabibwiye Polisi nayo imubwira ko nyir’inkoko yajya gutanga ikirego ko inkoko ye yishwe n’umushumba.
Uriya mukuru w’umudugudu yavuze ko yabonaga arebeye inyuma uriya mushumba nta kibazo afite cyo mu mutwe.
Andi makuru avuga ko uriya mushumba atahise atabwa muri yombi ndetse ko nyiri nkoko atatanze ikirego ahubwo yoherejwe iwabo bivugwa ko ari mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.
Bikekwa ko impamvu yaba yarateye uyu mushumba gusambanya iri tungo, ari uko yaba yari yanyoye ikiyobyangwenge cy’urumogi.