Nyanza: Umuturage wo mu karere ka Nyanza wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uriya muturage witwa Mugema atuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Rurangazi mu mudugudu wa Nyarutovu.Abaturage batuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko uriya muturage witwa Mugema w’imyaka 57 y’amavuko, ku itariki 07 Mata, 2025 ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikekwa ko yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ngo yahuye n’uwitwa Kubwimana w’imyaka 17 y’amavuko amubwira ko yamutema akamujugunya muri Mwogo nk’uko yabikoze uwitwa Makabuza (yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994).Abatuye muri kariya gace kandi bavuze ko impamvu ikekwa ko yaba yaratumye Mugema ubwira Kubwimana ariya magambo, ari uko se wa Kubwimana warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ari we watanze amakuru ko Mugema yishe Makabuza muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanabihanirwa.Mugema yafungiwe icyo cyaha cyo gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kubwimana ntiyahise arega Mugema ahubwo babanje kumvikana, ndetse bikekwa ko Mugema yatse imbabazi yemera no gutanga Frw 5000, ariko nyuma aza kubivamo ntiyayatanga ari nabwo Kubwimana taliki ya 11 Mata, 2025 yagiye gutanga ikirego kuri RIB maze Mugema atabwa muri yombi.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe.Gitifu Slydio yasabye abaturage kwirinda ingebitekerezo ya jenoside kuko nta cyiza cyayo.