Nyuma y’igihe ibikorwa bihagaze, Irerero ry’umunyabigwi, Nshizirungu Hubert “Bébé” ryitwa “Better Football Academy” ryigisha umupira w’amaguru, ryasubukuye ibikorwa byo kwandika abana bifuza gufashwa gukuza impano za bo mu mupira w’amaguru.
Ubwo yagarukaga mu Rwanda mu 2017, Nshizirungu Hubert wamenyekanye nka “Bébé” ufite izina rinini muri ruhago y’u Rwanda, yashinze ndetse atangiza Irerero ryigisha abato umupira w’amaguru, ryitwa Better Future Football Academy rifite ibyiciro bine by’imyaka y’abana.
Nyuma y’uko iri rerero ryasaga nk’iryahagaritse gahunda yo kwandika abana bifuza gukuza impano za bo ariko yongeye gusubukurwa. Mu Itangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa Better Future Football Academy, bavuze ko kwandika abana byatangiye.
Abana bakirwa muri iri rerero, ni abari mu byiciro bine by’imyaka. Abafite imyaka itanu kugeza kuri itandatu, irindwi kugeza ku munani, icyenda kugeza ku 10 na 11 kugeza kuri 12.
Mu gihe abana bari kwiga, bazajya bitoza ku wa Gatandatu no ku cyumweru mu gihe bari mu biruhuko bwo bazajya bitoza kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu. Imyitozo izajya Ibera kuri Kigali Pelé Stadium. Umubyeyi wakenera ibindi bisobanuro, yavugisha ubuyobozi kuri telefone igendanwa ya 0784016264/0788270183.
Nyiri iri rerero. Nshizirungu, ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.
Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).