igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyuma y’igihe ibikorwa bihagaze Irerero Nshizirungu Hubert “Bébé” ryasubukuye kwakira abana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyuma y’igihe ibikorwa bihagaze Irerero Nshizirungu Hubert “Bébé” ryasubukuye kwakira abana
AMAKURUIMIKINO

Nyuma y’igihe ibikorwa bihagaze Irerero Nshizirungu Hubert “Bébé” ryasubukuye kwakira abana

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 27, 2025 11:32 am
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Nyuma y’igihe ibikorwa bihagaze, Irerero ry’umunyabigwi, Nshizirungu Hubert “Bébé” ryitwa “Better Football Academy” ryigisha umupira w’amaguru, ryasubukuye ibikorwa byo kwandika abana bifuza gufashwa gukuza impano za bo mu mupira w’amaguru.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda mu 2017, Nshizirungu Hubert wamenyekanye nka “Bébé” ufite izina rinini muri ruhago y’u Rwanda, yashinze ndetse atangiza Irerero ryigisha abato umupira w’amaguru, ryitwa Better Future Football Academy rifite ibyiciro bine by’imyaka y’abana.

Nyuma y’uko iri rerero ryasaga nk’iryahagaritse gahunda yo kwandika abana bifuza gukuza impano za bo ariko yongeye gusubukurwa. Mu Itangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa Better Future Football Academy, bavuze ko kwandika abana byatangiye.

Abana bakirwa muri iri rerero, ni abari mu byiciro bine by’imyaka. Abafite imyaka itanu kugeza kuri itandatu, irindwi kugeza ku munani, icyenda kugeza ku 10 na 11 kugeza kuri 12.

Mu gihe abana bari kwiga, bazajya bitoza ku wa Gatandatu no ku cyumweru mu gihe bari mu biruhuko bwo bazajya bitoza kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu. Imyitozo izajya Ibera kuri Kigali Pelé Stadium. Umubyeyi wakenera ibindi bisobanuro, yavugisha ubuyobozi kuri telefone igendanwa ya 0784016264/0788270183.

Nyiri iri rerero. Nshizirungu, ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.

Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Minisitiri w’Intebere w’u Bwongereza, Keir Starmer ashobora kohereza abimukira muri Kosovo
Next Article Parike yo mu Bufaransa yajuririye icyemezo cyo guhagarika iperereza kuri Agathe Kanziga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Inkuru y’urukundo rwa Saidi Lugumi na Mutesi Jolly ikomeje kugenda isatira kuba impamo
June 1, 2025
Kenya: Raila Odinga yavuze ko imbabazi Ruto yasabye zigomba kujyana n’indishyi
June 1, 2025
Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani
June 1, 2025
Saidi Lugumi yongeye kugaragaza ko akunda Mutesi Jolly
June 1, 2025
Barcelona yamaze amatsiko abategereje kuza kwa Rasford
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya APR WVC yifatanyije n’umuryango nyarwanda muri Nigeria #kwibuka31

Ikipe ikina umukino w’amaboko (volleyball) ya APR WVC, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Nigeria bifatanyije mu bikorwa byo Kwibuka…

1 Min Read
AMAKURU

EdTech Monday ikataje mu guteza imbere amasomero yo mu buryo bw’ikoranabuhanga

N’ubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwigisha hifashishijwe ikaranabunga mu mashuri, haracyari icyuho mu kunoza no kugeza henshi hashoboka mu…

2 Min Read
AMAKURU

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba

Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba mu Majyaruguru y’igihugu. Abaturage babwiye Reuters ko…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Abakoresha imbuga nkoranyambaga baramagana MOSES uri gusebya H.E Paul KAGAME

Moses Twahirwa Uzwi nka Moshion yakoresheje urubuga rwa Instagram yandika amagambo asebya umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME ndetse n'umuryango RPF…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?